Iremezo

Ubwanikiro bw’ibigori bwaguye ku bantu bamwe bajyanwa mu Bitaro

 Ubwanikiro bw’ibigori bwaguye ku bantu bamwe bajyanwa mu Bitaro

 

Ngoma: Impanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bw’ibigori mu Murenge wa Rukumbeli yakomerekeyemo abantu, ndetse bamwe bajyanwa kwa muganga.

Ku cyumweru nibwo iyi mpanuka yabaye mu Kagari ka Ntovi, umudugudu wa Ntovi, mu murenge wa Rukumbeli, ku bw’amahirwe nta we impanuka yatwaye ubuzima.

MUGABO Daniel uyobora Umurenge wa Rukumbeli yabwiye UMUSEKE ko ubu kwa muganga hariyo abantu 4, bari kwitabwaho.

Ati “Ariko na bo barimo koroherwa.”

Uwahaye amakuru UMUSEKE yababwiye  ko bamwe mu bagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.

Nkuriza Michel uyobora Ikigo Nderabuzima cya Rukumbeli yatangaje ko abagwiriwe n’ubwanikiro bari 20, babiri boherezwa ku Bitaro by’i Kibungo, abandi babiri bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli, ariko na bo ngo bari hafi gusezererwa, 16 bo bahise bajya mu ngo zabo.

Ati “Babanje kugira ikibazo cy’ihungabana, ariko urebye nta kindi kibazo bafite.” 

muminsi ishize nibwo mukarere ka Gasabo abandi 11baguwe n’ubuhinikiro bahita bapfa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *