Iremezo

Ubwato bw’abakerarugendo bwabuze bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic burimo gushakishwa

 Ubwato bw’abakerarugendo bwabuze bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic burimo gushakishwa

Ibikorwa bigari bya Amerika na Canada byo gushakisha mu nyanja ya Atlantika birimo gusiganwa n’igihe nyuma y’uko ubwato bw’abakerarugendo bugenda hasi mu nyanja buburiwe irengero kuva ku cyumweru bugiye gusura ibisigazwa bya Titanic.

Ubu bwato bwatakaje itumanaho n’abo hejuru bumaze isaha n’iminota 45 bucubiye hasi, nk’uko urwego rushinzwe umutekano w’inkombe rwa Amerika rubivuga. 

Ikigo cy’ubukerarugendo OceanGate kivuga ko uburyo bwose burimo kugeragezwa ngo barokore abantu batanu bari muri ubwo bwato.

Ku bakerarugendo babugiyemo, itike yaguraga $250,000 (miliyoni hafi 290Frw) ku rugendo rw’iminsi itanu gusura ibisigazwa bya Titanic biri mu bujyakuzimu bwa 3,800m.

Inzego z’inyanja za leta ya Canada na Amerika na kompanyi zikora iby’ubucuruzi bujyanye n’ibyo hasi mu nyanja birimo gufasha gushakisha buriya bwato.

Ibisigazwa bya Titanic biri kuri 700km uvuye ku birwa bya St John’s mu ntara ya Newfoundland ya Canada, nubwo ibikorwa byo gushakisha birimo guhera i Boston muri leta ya Massachusetts ya Amerika. 

Ubwato burimo kubura bivugwa ko ari ubwitwa Titan bw’ikigo OceanGate, ubwato bufite ubunini nk’ubw’imodoka y’ikamyo bujyamo abantu batanu ubusanzwe bucubira bufite umwuka wa oxygen w’ubutabazi wamara iminsi ine. 

Kuwa mbere nimugoroba, Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe yabwiye abanyamakuru ati: “Turateganya ko ubu busigaranye hagati y’amasaha 70 na 96 [bugifite umwuka wa oxygen].” 

Yavuze kandi ko indege ebyiri n’ubwato bujya hasi mu nyanja birimo gufasha mu gushakisha, gusa avuga ko aho bari gushakira ari “kure”, ibituma bigorana. 

Rear Adm Mauger yavuze ko abari gushakisha barimo gukora ibishoboka byose ngo bagarure “mu rugo amahoro” abari baburimo. 

Ababuze barimo umuherwe utunze za miliyari

Hamish Harding, umuherwe w’Umwongereza w’imyaka 58 utunze za miliyari akaba n’umuntu ukunda kuvumbura ibishya n’ahantu hashya, ari mu bari muri ubu bwato, nk’uko umuryango we ubivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga, muri ‘weekend’ Harding yatangaje ko “ntewe ishema no gutangaza” ko azaba ari muri buriya bwato buzajya gusura Titanic.

Gusa yongeyeho ko kubera “ibihe bibi cyane by’ubukonje mu ntara ya Newfoundland bitabayeho mu myaka 40, ubu butumwa bushobora kuba ubwa mbere kandi bwonyine burimo abantu busura Titanic mu 2023”. 

Nyuma yaranditse ati: “Ikirere cyafunguye idirishya ry’amahirwe none ejo tuzagerageza gucubira.” 

OceanGate ivuga ko ubu “intego nyamukuru ni abari muri buriya bwato n’imiryango yabo”. 

Ababuze barimo umuherwe utunze za miliyari

Hamish Harding, umuherwe w’Umwongereza w’imyaka 58 utunze za miliyari akaba n’umuntu ukunda kuvumbura ibishya n’ahantu hashya, ari mu bari muri ubu bwato, nk’uko umuryango we ubivuga.

Ku mbuga nkoranyambaga, muri ‘weekend’ Harding yatangaje ko “ntewe ishema no gutangaza” ko azaba ari muri buriya bwato buzajya gusura Titanic.

Gusa yongeyeho ko kubera “ibihe bibi cyane by’ubukonje mu ntara ya Newfoundland bitabayeho mu myaka 40, ubu butumwa bushobora kuba ubwa mbere kandi bwonyine burimo abantu busura Titanic mu 2023”. 

Nyuma yaranditse ati: “Ikirere cyafunguye idirishya ry’amahirwe none ejo tuzagerageza gucubira.” 

OceanGate ivuga ko ubu “intego nyamukuru ni abari muri buriya bwato n’imiryango yabo”. 

Yongeraho iti: “Dushimiye cyane inkunga nini twakiriye y’inzego zitandukanye za leta na kompanyi zo mu nyanja mu muhate wacu wo kongera kuvugana na buriya bwato.”

Iyi kompanyi yishyuza uru rugendo rwo hasi mu nyanja rurimo “amahirwe yo gusohoka buri munsi ukavumbura ikintu mu by’ukuri kidasanzwe”. 

Urubuga rwayo ruvuga ko, hari urundi rugendo rurimo kuba, kandi izindi ebyiri ziteganyijwe muri Kamena(6) 2024.

Ubu bwato bujya hasi mu nyanja ubusanzwe buba burimo umupilote, abagenzi batatu bishyuye, n’umuntu iyo kompanyi yita “inzobere mu byaho” [hasi mu nyanja].

Urugendo rutangirira i St John’s kandi OceanGate ivuga ko ifite amato atatu acubira hasi, gusa Titan yonyine ni yo ibasha kugenda ikagera hasi ku bisigazwa bya Titanic.

Ubwo bwato bupima 10,432 kg, kandi urwo rubuga, ruvuga ko bushobora kugera kuri 4,000 km hasi mu nyanja n’amasaha 96 bufasha ababurimo batanu mu gihe bahura n’ingorane.

Ubwato bugenda hejuru bwitwa Polar Prince, bukoreshwa gutwara bene aya mato ajya hasi mu nyanja, bwafashije kujyana Titan aho yari gucubirira, nk’uko nyirabwo yabibwiye BBC. 

David Pogue, umunyamakuru wa CBS umwaka ushize watemberanye na Titan hasi mu nyanja, yabwiye BBC ko ikibazo ababurimo ubu barimo kugira ari uko “nta buryo” bwo kuvugana n’abari hejuru kuko yaba GPS cyangwa radio “bidakora hasi mu nyanja”. 

Ati: “Iyo ubwato bw’ubufasha buri hejuru buteganye n’uburi hasi, bashobora kohererezanya ubutumwa. Ariko ubu abo [bo hejuru] nta gisubizo barimo kubona.” 

Pogue avuga kandi ko abari muri buriya bwato bwo hasi bidashoboka ko babusohokamo kereka gusa abo hejuru ari bo babakinguriye.

Titanic, bwari bwo bwato bunini cyane mu gihe cyabwo, yagonze urubura runini (iceberg) ubwo yari mu rugendo ruva i Southampton mu Bwongereza rujya i New York mu 1912. Mu bagenzi 2,200 n’abakozi babwo bari baburimo, 1,500 barapfuye. 

Ibisigazwa by’ubu bwato bwacitsemo kabiri, byakozweho ubushakashatsi bwinshi kuva bivumbuwe mu 1985. 

Ibi bisigazwa, igice cy’imbere n’icy’inyuma bikaba bitandukanyijwe na metero hafi 800. 

Mu kwezi gushize, ishusho yuzuye ya ‘digital’ y’ibi bisigazwa yakozwe n’ubuhanga bwo gukora ‘mapping’ mu nyanja. Ayo mashusho agaragaza ubu bwato, ndetse n’amakuru arambuye nka nimero z’ibice bya moteri yabwo.

source :BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *