Iremezo

ukekwaho uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri ISAR-Rubona yagejejwe mu Rwanda

 ukekwaho   uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri ISAR-Rubona yagejejwe mu Rwanda

RUtunga Venant Ashinjwa kugira uruhare  mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Ikigo gishinzwe ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR – Rubona, mu Karere ka Huye

Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangajwe ko Rutunga yatawe muri yombi na Polisi y’Ubuholandi, nyuma y’igihe asaba ubuhungiro ariko ntabuhabwe.

Ubwo yabusabaga,  mu 2000 inzego z’abinjira n’abasohoka zabumwimye kubera ko yakekwagwaho ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yaje kujuririra icyo cyemezo ariko nabwo aratsindwa.

amakuru avuga ko   mu 1994, Abatutsi barenga 1000 bahungiye muri ISAR Rubona,  ariwe washatse  Interahamwe n’Abasirikare ngo baze kubicira muri icyo kigo.

Yari amaze igihe  mu Buholandi akora mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi muri Wageningen University na Research Centre – ISRIC.

ubushinjacyaha bw’urwanda bwavuze ko uyumugabo w’imyaka 72 akurikiranyweho ibyaha birimo kugira uruhare muri  jenoside ndetse n;ubufatanyacyaha mukwica abantu hakiyongeraho cyakorewe inyoko muntu

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *