Iremezo

Uko Perezida wa Sénégal yahagaritse igisasu cya politiki cyari kigiye guturika

 Uko Perezida wa Sénégal yahagaritse igisasu cya politiki cyari kigiye guturika

Perezida wa Sénégal Macky Sall asa nk’uwarokoye igihugu cye ntigicokere mu makuba akomeye kurushaho ubwo yatangazaga ko azava ku butegetsi manda ye ya kabiri nirangira.

Umusesenguzi muri politiki Alioune Tine yagereranyije icyemezo cye no “gutegura igisasu [cyari giteze]”, avuga ko umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi uzwi cyane, Ousmane Sonko, yari yakangishije ko hazaba indi myigaragambyo yari kwitabirwa n’imbaga iyo Sall yiyamamariza manda ya gatatu itavugwaho rumwe.

Ibyo Sall, w’imyaka 61, yatangaje ku wa mbere nijoro, mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo ryari ryitezwe cyane, byatunguye benshi.

Hari hamaze igihe mu ishyaka rye riri ku butegetsi harimo umwuka wuko yakongera kwiyamamaza, benshi mu barihagarariye mu baturage – barimo abadepite n’abakuru b’uturere – bamusabaga ko azababera umukandida mu matora yo mu mwaka utaha.

Benshi mu bamushyigikiye bari bakikije ibiro bye mu murwa mukuru Dakar, bararize ubwo yatangazaga icyemezo cye.

Sall yagize ati: “Ndabizi neza kandi ndibuka neza ibyo navuze, nanditse kandi nasubiyemo, hano n’ahandi, ko manda yo mu 2019 yari iya kabiri yanjye ikaba n’iya nyuma. Mfite amahame yo kwiyubaha n’inshingano y’amateka impatira guhagarara ku cyubahiro cyanjye no ku ijambo ryanjye”.

Ariko abamunenga babibona mu buryo butandukanye n’ubwo, bakavuga ko Sall yari yaravuze ijambo mu Gifaransa ryamamaye, agira ati “si yego, si oya”, ubwo abanyamakuru bari bamubajije nyuma gato y’amatora yo mu 2019 niba azongera kwiyamamaza mu 2024.

Ibi byari ibintu biteje impaka cyane kuko itegeko riruta ayandi rya Sénégal – itegekonshinga – ribuza perezida kwiyamamariza manda zirenze ebyiri, ariko abashyigikiye Sall bari bakomeje kuvuga – kugeza mu minsi micye ishize – ko manda ye ya mbere itabarwa kuko itegekonshinga ririho ubu ryagiyeho muri manda ye ya kabiri.

Abantu bari bugufi y’ibiro bya perezida babwiye BBC ko bamwe mu bajyanama ba Sall – hamwe na benewabo, bari barabonye imyanya ikomeye muri kompanyi za leta mu gihe cy’ubutegetsi bwe – bari bamushishikarije kongera kwiyamamaza. Bari bafite ubwoba ko perezida mushya yabakura mu myanya yabo, ndetse bagatakaza inyungu zo mu rwego rw’ubukungu, muri iki gihe urwego rw’ibitoro na gaze (gas/gaz) rwa Sénégal rukiri hasi rwari rwitezwe gukura.

Ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, igitekerezo cyuko Sall, n’abambari be, baguma ku butegetsi cyari ikintu badakozwa, cyane cyane ko bemezaga ko leta ye yari irimo irushaho kuba inyagitugu.

Sonko – ubu ufungishijwe ijisho iwe – yakanguriye abamushyigikiye biganjemo urubyiruko kwamagana Sall, bituma habaho impfu z’abantu nibura 16 mu bushyamirane n’abashinzwe umutekano kuva mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka.

Mbere ya rya jambo rya Sall ryo ku wa mbere, Sonko yari yongeye gusaba “Abanya-Sénégal bose guhaguruka, [no] guhangana na we [Sall]” iyo aza gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Bigaragara ko Sall nyuma yagamburujwe n’igitutu, akavuga ko ashaka “gusigasira isura ya demokarasi, ituze… Sénégal ifite mu mahanga”.

Icyemezo cye gitandukanye cyane n’icya bamwe mu bandi bategetsi bo mu karere k’Afurika y’uburengerazuba.

Muri Côte d’Ivoire, mu 2020 Perezida Alassane Ouattara yatsindiye manda ya gatatu itavugwaho rumwe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banze kwitabira ayo matora, bavuga ko kwiyamamaza kwe kwahonyoye itegekonshinga.

Muri Togo, Perezida Faure Gnassingbé ari ku butegetsi muri manda ya kane nyuma yuko itegekonshinga rivuguruwe, rikavanwamo kutarenza manda ebyiri.

Muri uyu mwuka, bamwe mu basesenguzi ba politiki bemeza ko Sall yarinze (yabujije) ko demokarasi isubira inyuma mu gihugu cye. Umukuru w’akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki, ni umwe mu bashimye icyemezo cya Sall cyo kutiyamamariza manda ya gatatu.

Ariko Aminata Touré wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Sénégal, yavuze ko Sall nta “gikorwa cy’ubutwari” yakoze.

Yongeyeho ati: “Nta kindi arimo gukora kitari ugukurikiza itegekonshinga. Yakagombye kuba yarabivuze muri urya munota yari amaze kongera gutorwa mu 2019. Ibi byari kuba byararinze igihugu imidugararo n’akaga kose twanyuzemo”.source bbc Gahuza

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *