Iremezo

umubano w’ urwanda n’Uburundi ndawizeye vubaha ” Perezida w’u Burundi”

 umubano w’ urwanda n’Uburundi  ndawizeye vubaha ” Perezida w’u Burundi”

Nyuma yo gutorwa k’umunyamabanga mukuru mushya w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko yizeye ko mu gihe cya vuba u Rwanda n’u Burundi bizongera kubana neza.

Igihugu cy’ u Rwanda n’u Burundi, ntibicana uwaka kuva mu mwaka wa 2015, nyuma y’imvururu zavutse i Burundi zitewe na Manda ya perezida Pierre Nkurunziza itaravuzweho rumwe n’abaturage b’iki gihugu, ndetse hanabayeho igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi ariko kiza gupfuba.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko afite icyizere kuko “ubushake bw’abategeka ibihugu byombi buhari.”, kandi “impamvu y’amakimbirane nayo ikaba izwi ,umubano w’ urwanda n’Uburundi ndawizeye vubaha” nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza .

Abategetsi mu Burundi bashinja ab’u Rwanda gufasha no guhishira bamwe mu bagize uruhare mu igerageza ryo guhirika ubutegetsi mu 2015, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana.

Leta y’u Rwanda nayo ishinja u Burundi gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, yakunze no kujya igaba ibitero ku Rwanda iturutse mu ishyamba ry’i Kibira mu Burundi, ndetse ikanasubirayo. Ibi birego abo ku ruhande rw’u Burundi nabo barabihakana.

Abaturage b’ibihugu byombi benshi bifuza ko umubano w’ibi bihugu wasubira kumera neza mu nyungu za rubanda, kuko kugeza ubu ubuhahirane bw’ibi bihugu bwahagaze, u Burundi bugafunga imipaka yabwo ku baturuka mu Rwanda, ndetse n’urwikekwe no kwishishanya bikaba ari byose.

Ijambo rya Ndayishimiye ryagaruye icyizere ko umubano w’ibihugu byombi ushoboka, ritandukanye n’iryo yavuze mu kwezi kwa Munani 2020 benshi bumvisemo ko ikibazo kitagiye gukemuka vuba.

Ubwo yari mu Kirundo, intara ihana imbibi n’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye atavuze u Rwanda mu izina, yavuze ko batazagirana “imigenderanire n’igihugu gikoresha uburyarya”, avuga ibi arenguriza ku gihugu cy’ u Rwanda.

Yavuze ibi anavuga ko u Rwanda rwafatiriye impunzi z’Abarundi zari ziri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2015, gusa izi mpunzi zaje gufashwa n’ u Rwanda ndetse n’umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku mpunzi mu Rwanda.

Nyuma y’amagambo perezida Ndayishimiye yari yavuze, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta, yabwiye abanyamakuru ko uruhande rw’u Burundi rudafite ubushake bwo kubana neza n’u Rwanda.

Nyuma gato, abategetsi b’ibi bihugu mu bya gisirikare na politiki bateye intambwe bahurira mu biganiro.

Mu kwezi kwa 10/2020 ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi wa Nemba.

Ni bo bategetsi bo ku rwego rwo hejuru bari bahuye kuva aya makimbirane yatangira mu 2015.

Nyuma y’iyo nama bavuze ko uruhande rw’u Burundi narwo ruzatumira urw’u Rwanda mu gihe cya vuba mu yindi nama nk’iyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *