Friday, December 3, 2021

Umuganga bivugwa ko “yararanye n’indaya” umubyeyi yari kwitaho abyara umwana upfuye

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Gicumbi: Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 20/09/2021 ahagana saa mbiri mu Murenge wa Muko  ku Kigo Nderabuzima cyaho hamenyekanye amakuru y’umugore wabyaye umwana upfuye, bivugwa ko umuganga wari kumwitaho atabonetse kuko yari araranye n’umukobwa.

MUKARUGIRA Speciose w’imyaka 45 yari arwaje Mukantambara Theonille w’imyaka 30 wari utwite,  babuze Umuganga waraye izamu witwa Mutuyimana Ismail ngo abafashe umubyeyi abashe kubyara neza.

Amakuru Umuseke wamenye ni uko uko kurangarana umubyeyi byaturutse ku kuba Umuganga yari yararanye n’indaya y’umurwaza “basambanaga”.

Nyuma yo guhamagara Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima (Tutulaire), yaraje akora igenzura “koko asanga uwo Muganga ari kumwe n’iyo ndaya mu cyumba” kigenewe Abaganga baraye izamu kandi bitemewe.

Umunyamakuru w’Umuseke ukurikirana iyi nkuru yamenye ko Umuganga uvugwaho imyitwarire idahwitse yemeye ikosa ndetse yandika ibaruwa yo gusaba imbabazi.

Hari amakuru kandi umwe mu bari mu Murenge wa Muko yahaye Umuseke avuga ko abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Kabiri bari ku Kigo Nderabuzima bakurikirana iki kibazo.

Twagirimana Alphonse Umugabo w’umugore wabyaye umwana upfuye avuga ko umugore we yamwohereje kwa muganga ku gihe, kumanywa ahura na Muganga, ndetse amubwira ko aza kubyara. Uwo yaratashye, haza undi urara ijoro, ngo yaje kubonana n’umugore utwite mu masaha ya saa sita z’ijoro, amubwira ko isuha itarameneka, asubira kuryama.

Nyuma umugore yaje gutaka cyane, umurwaza ngo ajya gukomangira Umuganga bamurembeje aza kwita ku mubyeyi wari kunda yabuze umwuka, niko kumubwira ngo asunike umwana, nuko umugore aragerageza umwana avuka yapfuye.

Tutulaire nibwo yahise ajya kugenzura agendeye ku makuru umurwaza yatanze ko Umuganga yabarangaranye kuko yari kumwe n’umukobwa urwaje undi muntu bararanye, niko kugenda amusanga mu cyumba aramukingirana.

Uyu mugabo ati “Byagezeho Umuganga akababwira nabi, ngo bamwitondeshe igihe ntikiragera.”

Avuga ko Abayobozi bamusabye kuvuga icyo yifuza, kuko Umuganga yemera ikosa, ngo ababwira ko yifuza ko hakurikizwa ibyo amategeko ateganya.

Umuganga ukora kuri kiriya Kigo Nderabuzima yabwiye Umuseke ko amakuru y’uko uwaraye izamu yari kumwe n’umukobwa na we yayumvise ariko ko atayahagararaho kuko atari ahari.

Titulaire avuga ko yagenzuye ibyavugwaga n’abarwaza ko Umuganga yarangaranye umubyeyi kubera umukobwa bararanye, asanga arahari.

Ati “Twagiye kureba dusanga arahari (umukobwa wararanye n’Umuganga), umukozi tugirana inyandiko, bukeye tubimenyesha Abayobozi badukurikiye.”

Iyakaremye Jean Paul avuga ko uriya mukozi ukekwaho biriya ari mu kigero cy’imyaka 28-30, twavuganye na we inzego zirimo RIB zigiye ku Kigo Nderabuzima.

sOURCE ;UMUSEKE/RW

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -