Iremezo

Umugore byavuzwe ko abana n’abagabo babiri “avuga ko yakinishijwe filime

Umugore wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Epfo muri Teritwari ya Kabare mu rusisiro rwitwa Mudaka, yamaganye inkuru imuvugwaho ko abana n’abagabo babiri mu nzu imwe nk’umugore wabo, avuga ko amashusho yafashwe yabeshywe ko bari gukina filime azishyurwa 3000$.

Ni inkuru yasakaye ku wa 07 Ukwakira 2022 aho yashyizwe ku rubuga rwa Afrimax rw’igifaransa iza no gushyirwa mu zindi ndimi zirimo Ikinyarwanda, igaruka ku rukundo rw’umugore ubana n’abagabo babiri kandi ntibitere ikibazo.

Muri iyo nkuru Gisèle Mushobe avuga ko yashakanye na Remi Murula babyarana abana babiri. Ibintu byaje kubakomerera, bituma Murula asiga umugore we n’abana ajya gushakira ahandi.

Uyu mugore ngo yamaze imyaka itatu yibana atazi n’agakuru k’umugabo we, nyuma umusore witwa Albert Jarlace amusaba ko babana ntiyazuyaza.

Iyo nkuru ikomeza ivuga ko hashize hafi umwaka abana n’umugabo wa kabiri, umwe wa mbere yaje kugaruka asanga yarorongowe n’undi mugabo, bibanza gutera intonganya ariko nyuma biyemeza kubana bombi.

Aba bagabo bavuze ko iyo bageze igihe cyo gutera akabariro buri umwe aharira undi, yasoza undi na we agatangira.

Murula yagize ati “Iyo bigeze mu bihe byo gutera akabariro, umwe muri twe aharira undi. Umuryango wanjye uzi ukuri kandi wangiriye inama yo gutuza kuko nataye umugore wanjye.”

Ababonye iyo nkuru bose batangajwe n’uburyo umugore umwe abana n’abagabo babiri mu nzu imwe bagakora amabanga y’abubatse bari ku buriri bumwe.

Abo basore babiri bagaragazaga ko batewe ishema no kuba basangira umugore umwe ko nta pfunwe, yewe nta n’intonganya bibatera.

 

Ngo yari filime bemerewe amadorali nyuma ntibayahabwa…..

Nyuma y’uko iyi nkuru isakaye ku Isi hose mu gihe gito, Ikinyamakuru CHECKCONGO.NET cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasuye abaturage bo mu gace yafatiwemo, maze umugore witwa Gisèle Mushobe avuga ko ari ibiri muri iriya video ari ibihimbano, ko amashusho bafashe bamubwiye ko ari gukina filime isanzwe.

Avuga ko abanditsi b’iyo filime bamubwiye ibyo agomba gukina, n’uko agomba kwitwara imbere ya camera maze agahabwa ayo madorali ndetse akanubakirwa inzu.

Uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko atabana n’umugabo kandi ko abavugwa muri iriya nkuru batigeze na rimwe babana, ngo ni abasore bo muri ako gace, na bo bari bemerewe guhabwa amafaranga.

Gisèle Mushobe yabwiye CHECKCONGO.NET dukesha iyi nkuru ko ibyo yakorewe ari ihohoterwa agasaba abayobozi kumufasha kubona uburenganzira bwe.

Yagize ati “Banyemeje gutanga ubuhamya bambwiye isezerano ry’amadorari 3000$, sinatindiganyije kwitabira gufata amashusho. Ndasaba ubuyobozi kumfasha kugarura uburenganzira bwanjye.”Uwitwa Albert Jarlace na we ugaragara muri ayo mashusho avuga ko ari umwe mu bagabo ba Gisèle, yavuze ko akiri ingaragu ko yari yemerewe amafaranga ngo akine avuga ko ari umwe mu bagabo ba Gisèle bikarangira ayo mafaranga atayahawe.

Ati “Mfite imyaka 22, kandi yari firime, badusezeranije amafaranga ariko ntayo baduhaye. Ndi umuseribateri kandi nta mwana mfite.”

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko itsinda ry’abafashe amashusho ryaje ryitwaje ibikoresho byo muri Sinema babwira abaturage ko ari filime bari gukina kandi izakundwa kw’Isi hose.

Passy Mushobe mukuru wa Gisele Mushobe avuga ko amashusho yafatiwe mu nzu y’umuryango wabo kandi ko bariya basore bakiri abasiribateri.

source :UMUSEKE.RW

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *