Patrice Motsepe yatorewe kuyobora CAF

muherwe wo muri Afurika y’Epfo Patrice Motsepe, niwe watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Motsepe yatowe ku bwiganze busesuye mu nama rusange ya 43 y’iri shyirahamwe yabereye i Rabat muri Maroc.

Ubusanzwe Patrice Motsepe, ni nyiri sosiyete yo muri Afurika y’Epfo ikora ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro “African Rainbow Minerals Ltd” akaba ari nawe nyiri ikipe ya Mamelodi Sundowns imaze kumenyekana kuri uyu mugabane.

Mu ijambo yatanze ubwo yariamaze gutorwa yijeje ko nibafatanyiriza hamwe bazazamura umupira wa Afurika ku ruhando rw’Amahanga.
“Mfite icyizere cyinshi ko nidufatanya twese tuzagera ku ntego zacu mu gutuma ruhago ya Afurika iba imbere ku ruhando rw’isi.”

Motsepe yatorewe kuyobora CAF asimbuye umunya Madagascar Ahmad Ahmad wakuwe kuri uyu mwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published.