Iremezo

Umukinnyi wa filime w’Umufaransa Gérard Depardieu ari gukorwaho iperereza kubera ibyaha ashinjwa byo gufatira ku ngufu mu rugo iwe mugenzi we ukina filime, mu myaka itatu ishize.

 Umukinnyi wa filime w’Umufaransa Gérard Depardieu ari gukorwaho iperereza kubera ibyaha ashinjwa byo gufatira ku ngufu mu rugo iwe mugenzi we ukina filime, mu myaka itatu ishize.

CNN yatangaje ko inzego z’ubutabera mu Bufaransa zayemereye ko koko uyu mukinnyi wa filime ari gukorwaho iperereza guhera mu Ukuboza umwaka ushize, gusa ntabwo yigeze yakwa ingwate ngo adafungwa cyangwa se ngo abe yafungwa.

Akurikiranyweho gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina umukinnyi wa filime ukiri muto. Urega avuga ko ibi byabaye muri Kanama 2018. Guhera muri uwo mwaka yari yatangiye kwitabaza inkiko ngo arenganurwe.

Elodie Tuaillon-Hibon wunganira mu mategeko umugore uvuga ko yafashwe ku ngufu, yabwiye AFP ko yizeye ko ibijyanye n’ubuzima bwite bw’uwo yunganira bitazashyirwa hanze.

Uwunganira mu mategeko Depardieu, Herve Temime yabwiye CNN ko ibijyanye n’iri perereza bitakagombye kuba byashyizwe hanze. Anavuga ko umukiliya we arengana cyane ko kugira iki kirego gihagarikwe mu 2019 ari uko ubushinjacyaha bwari bwabuze ibimenyetso bifatika, mu gihe we yari afite ibyerekana ko arengana.

Iki kirego cyari cyahagaritswe muri Kamena 2019, cyongeye kubyutswa guhera ku wa 16 Ukuboza 2020.

Mu 2018 nibwo Gérard Depardieu yashinjwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu, yakoreye umukobwa wavugaga ko afite imyaka 22 y’amavuko icyo gihe.

Depardieu yari asanzwe azi uyu mukobwa wamureze gusa avoka we akavuga ko amatariki avugwa mu kirego umukiliya we atigeze abonana n’uyu wamureze.

Uyu mukinnyi uri mu bakomeye ku isi, mu 2013 yahawe ubwenegihugu bw’u Burusiya bikozwe na Perezida Vladimir Putin.

Depardieu w’imyaka 73 azwi muri filime zirimo “Green Card” , “The Man in the Iron Mask” na “Life of Pi” . Mu 1991 yahatanye mu bihembo bya Oscar nk’uwari umukinnyi w’imena muri “Cyrano de Bergerac’’.

Depardieu ari gushinjwa ibyaha nk’ibi mu gihe mugenzi we Harvey Weinstein w’imyaka 68, wamamaye muri Sinema ya Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu minsi ishize yakatiwe imyaka 23 y’igifungo ahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bagore batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *