Iremezo

Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro U Rwanda narwo rurawizihiza

YANDITSWE NA MURAGIJEMARIYA JUVENTINE 

Ku wa 21 Nzeri buri mwaka, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro, hagatekerezwa ku kamaro kayo ndetse n’uburyo yasigasirwa, aho atari nabwo hagatekerezwa ku cyakorwa ngo aboneke.

Ku rwego rw’isi, uyu munsi washyizweho mu 1982 n’Icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, mu Rwanda utangira kwizihizwa mu mwaka wa 2011. Kuri iyi nshuro, uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije Twubake Amahoro”.

Mu kwizihiza uyu munsi, mu Rwanda hibandwa ku kuganiriza urubyiruko ku kamaro k’amahoro, aho Ndayisaba avuga ko ari umwanya wo kuruha urubuga rwo kugaragaza aho ruhagaze mu guharanira amahoro ndetse no gutanga ibitekerezo byarwo ku cyakorwa kugira ngo amahoro aganze.

Ndayisaba kandi asobanura ko impamvu igihugu cyahisemo gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko akamaro k’amahoro, ari uko gishaka kubaka amahoro arambye, kandi ko ushaka ibiramba, ari ngombwa kubikorana n’urubyiruko.

Yagize ati “Uretse kuba ari bo benshi bagize umubare munini w’abatuye igihugu, ni na bo bafite ejo hazaza imbere yabo, bafite igihe kinini cyo gutafa igihugu mu biganza byabo”.

Yongeyeho ko “Urubyiruko ruba ruri mu gihe cyiza bafite imbaraga z’ibitekerezo, ndetse bafite n’imbaraga z’umubiri. Iyo bafashijwe kubikoresha neza, bashobora kugira uruhare mu kubaka igihugu gifite amahoro”.

Ndayisaba kandi yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kuba umusingi w’amahoro, ari ingenzi cyane kururinda ‘ibyonnyi’ biruhungabanyiriza amahoro, nk’ibiyobyabwenge, ihohoterwa n’ibindi nk’ibyo.

Yashimangiye ko kugira ngo ibi bikorwa birwanywe, bizasaba imbaraga za buri wese, ati “twese dukwiriye gufatanya kubirwanya, ndetse abakuze bagahugukira kwigisha urubyiruko, ariko na rwo rukwiye kugira ubushake bwo kwihugura kuko hari icyo bakora mu kubyirinda”.

Ndayisaba kandi yibukije ko kugira ngo amahoro arambye aboneke, ari ngombwa ko ababyeyi babigiramo uruhare, birinda ibikorwa by’ihohotera mu ngo zabo kuko bishobora kwigisha abakiri bato imico mibi y’amakimbirane, bakazakura babuza abandi amahoro.

Ati “Burya zitukwamo nkuru, ababyeyi barahamagarirwa kujya mu nshingano zabo, bakirinda ibikorwa bibuza ituze mu miryango yabo, kuko bo ubwabo bibasenya, ariko bikagira ingaruka ku bana bato batabigizemo uruhare”.

Yaboneyeho kunenga ‘ababyeyi gito’ bikoreza umuzigo w’urwango abana babo, bababibamo ingengabitekerezo ya Jenocide, avuga ko badakwiye gukomeza ibyo bikorwa.

Kuri iyi ngingo, Umuyobozi Wungirije w’Umuryango ‘Never Again’, Eric Mahoro, yavuze ko urubyiruko rukwiye gushishoza ibyo ruhabwa, rukirinda icyarushora mu bikorwa byo guhungabanya amahoro birimo n’ingengabitekerezo ya Jenocide.

Yagize ati “icyo dusaba urubyiruko ni uko rukwiye gufata iya mbere mu guhangana n’abagarura ingengabitekerezo ya Jenocide, kuko ni bo bafite uruhare runini ku hazaza h’iki gihugu, ibizaba byose bizabagiraho ingaruka, kandi bafite icyo bigiraho. Turasaba rero ko bakoresha ubumenyi n’imbaraga zabo mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenocide”.

Yaboneyeho gushimira urubyiruko rukomeje gukora iyo bwabaga mu guhangana n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenocide, avuga ko ari ibikorwa by’ingenzi mu guharanira amahoro arambye.

Mahoro kandi yashishikarije ababyeyi kutaraga abana babo ibibi banyuzemo, ahubwo bagaharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Uyu munsi urizihizwa mu bihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, Ndayisaba akavuga ko iki cyorezo na cyo ari kimwe mu bihungabanya amahoro, kandi ko “gukurikiza amabwiriza yo kucyirinda na bwo ari ubundi buryo bwo guharanira amahoro”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *