Friday, December 3, 2021

Umunyamakuru Juventine arashaka kujya inama ntashaka kuyobora

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Mu kiganiro yahaye Intego, umunyamakuru wamenyekanye ku maradiyo atandukanye Muragijemariya Juventine, yavuze ko n’ubwo ari kwiyamamaza ku mwanya w’ubjyanama mu Karere ka Rulindo,  adashishikajwe no kuba mu myanya y’ubuyobozi nka Meya, ahubwo ashishikajwe cyane n’iterambere nko gushakira abagore bo muri ako Karere amahugurwa azabafasha gukora imishinga bakamenya uko bakorera amafaranga bakiteza imbere.

Uyu munyamakuru anafite gahunda yo kugira inama abayobozi ku bijyanye n’inyungo zo gukorana n’itangazamakuru bamenyekanisha iterambere ryabo, ariko anibanda ku itegeko ryo gutanga amakuru ku bayifuza bose.

IntegoUmwirondoro wawe

MJ: Nitwa Juventine MURAGIJEMARIYA, mvuka mu karere ka Rulindo, umurenge wa Ngoma, nubakanye na Fofane Habiyambere dufitanye umwana umwe.

Nize icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo muri kaminuza ya UTAB i Byumba

Intego:  Ibyo usanzwe ukora

MJ: Ubusanzwe nkora umwuga w’itangazamakuru, maze imyaka isaga 8 nkora aka kazi nakoze ku bitangazamakuru bitandukanye

Intego: Ibyo usanzwe ukora ubihuza ute na politiki?

MJ: Ibyo nsanzwe nkora mbihuza na politiki kuko akenshi inkuru nkora zibanda kubuvugizi bwa rubanda ndetse no kwigisha abaturage cyane ko biri munshingano z’itangazamakuru, numva rero bihura

Intego: Wasezeye akazi mbere yo kubijyamo?

MJ: Oya akazi ntabwo nagasezeye cyaneko mumabwiriza yatanzwe na komisiyo y’amatora bitarimo

Intego:  Imigabo n’imigambi yawe (big lines)

MJ: Imigabo n’imigambi, numva nzaharanira ko umuturage agira uruhare mubimukorerwa, guharanira ko umugore ijwi rye ryumvikana aha ndavuga kuba yagira uruhare mu iterambere agize mo uruhare we ubwe nta tegereze gusaba umugabo, ibyo rero yabigeraho abonye ibyo akora, nko gukorana n’ibigo by’imari, kumenya kuba mubimina ariko akamenya no gucunga ayo mafaranga yabonye.

Ikindi numva nzitaho ni ugushishikariza abana kujya kwiga cyane ko burya abana benshi bakora imirimo itandukanye muri Kigali baba ari abanyarulindo, bishingira kuba ari Akarere kari hafi ya Kigali kandi kadakize, abana bagahita mo kujya i kigali gukorera amafaranga aho kujya kwiga.

Intego:Hari ibyo unenga bitakorwaga neza?

MJ: Oya ntabyo

Intego: Niba bihari urateganya kubihindura ute?

MJ: Kuba ntabyo numva nta n’ibihinduka

Intego:  Nk’umuntu wabaye mu itangazamakuru, wumva hari icyo uzafasha mu bijyanye no kubahiriza itegeko rigena imitangire y’amakuru?  Access to information law?

MJ: Yego. ndamutse mbaye muri njyanama y’Akarere ka Rulindo nashishikariza abayobozi gutanga amakuru, nkababwira ko kuba umunyakuru cyangwa umuturage yashaka amakuru atari icyaha ahubwo ari inshingano z’abayobozi gusobanura ibyo bakora.

Intego: Urateganya kugarukira gusa ku mwanya w’ubujyanama cg wahatanira n’umwanya wa Meya?

MJNumva naba muri njyanama gusa

Intego: Hari uwaba yarakugiriye inama yo kwiyamamaza?

MJ: Ntawe

Intego: Muri ntero (Slogan) yawe kuki wibanda ko abagore bakirigita ifaranga uzabafasha ute?

MJ: Nibo nibandaho kuko ari bamwe mu bigaragara ko basigaye inyuma mu kubona amafaranga, uko natuma bakirigita ifaranga rero ni ukubahuza n’imiryango itari iya leta kuburyo bahugurwa, bakamenya uko bakorana na banki ndetse bakamenya n’uko banayacunga, biciye mu mishinga mito nk’ubucuruzi ndetse n’ibimina.

Intego: urateganya kwiyamamaza ukoresheje ubuhe buryo:

MJ: ndi gukoresha imbuga nkoranyambaga, nzaniyamamaza imbere y’inteko itora ndetse no mu itangazamakuru ryigenga nk’uko bisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.

Intego: Gira ubutumwa utanga ku nteko itora ariko bunagenewe abanyarwanda bose

MJ: Ubutumwa natanga ni ukubasaba kuntora tugafatanya kuzamura Akarere ka Rulindo mu iterambere bagizemo uruhare ubwabo.

Bwa mbere mu mateka,  abanyamakuru bagaragaje inyota yo kujya muri njyanama z’Uturere mu buryo butigeze bubaho mu matora yabanje.

Imyanya y’abajyanama ihatanirwa ni 459 yo mu turere 27, nyamara abakandida bari guhatanira iyo myanya barenga 1460.

SOURCE :Integonews.rw

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -