Iremezo

Umusigiti wo ku Muhima wari wagoswe na Polisi

 Umusigiti wo ku Muhima wari wagoswe na Polisi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa munani z’ijoro , ku musigiti wo ku Muhima witwa Nasurullah uri mu mudugudu w’Inyarurembo ubarizwa mu murenge wa Muhima wari wagoswe n’igipolisi ndetse n’igisirikare, abari muri uwo musigiti babuzwa kuwusohokamo ari nako bakwa Telefoni, polisi yatangaje ko biri mu rwego rwo gucunga umutekano w’abaturage.

Amakuru dukesha televiziyo BTN tv ndetse na bamwe mu batuye hafi y’uyu musigiti bavuga ko guhera mu ma saa ya saa munani kugeza saa kumi za mugitondo, ubwo babyutse bajya gukora isengesho rya mugitondo kuri uwo musigiti, batunguwe no kuhasanga Abapolisi bagose uwo musigiti ndetse n’agace uwo musigiti urimo batangarizwa ko batagomba gusohoka mu ngo zabo.

Umwe muri bo ndetse ufite na nyina watwawe yagize ati: “ Tugiye gusari dusanga abapolisi bashinzwe umutekano bahagaze ku muryango, hanyuma turasohoka nk’ibisanzwe turatawaza (gufata isuku) turasari, tumaze gusari baratubwira bati, ntawemerewe gusohoka”

Undi muturage uvuga ko ari umuzamu w’imwe mu nzu za hafi y’uwo musigiti nawe wari aho ibyo byabereye yatangarije BTNtv ko yabonye inzego z’umutekano hakiri kare ku buryo baraye bagose ako gace kose karimo umusigiti, ku buryo ngo mubo yabonye harimo n’abarinda umukuru w’igihugu bazwi ku izina ry’aba GP

Yagize ati: “Bamwe baje saa sita n’igice bishyira saa saba za ninjoro kubera ko nari ndi hanze, barambaza bati ko ndi hanze, ndababwira nti ndi umuzamu, saa kumi zagezengiye kwitegura kujya gusarinsanga hano imodoka zimeze nk’izaba GP (Garde Presidentiel) hahita haza n’izindi z’abajepe ziturutse hariya hirya, abaGP 6 baramanuka bajya muri kave,…”

Nyuma y’iki gikorwa cyo kugoya habayeho isaka ryakorewe mu nzu ya Sheikh Bigabiro Yusufu waburiwe irengero kuva mu mwaka 2016, ahatwawe bimwe mu bitabo ndetse n’amabaruwa  yanditswe  n’umugore we yandikiwe polisi na RIB asaba gushakirwa umugabo imyaka irenze itanu ,nyuma y’isaka Polisi yatwaye abantu bane barimo  n’uyu mugore ariko baza kurekurwa mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere.

Sheikh Rugenza Issa uzwi ku izina rya Djarmula ni Imam w’umusigiti wa Muhima yabwiye BTN tv ko nyuma y’isengesho ryo mu gitondo abayislam bakoreye isengesho mu musigiti wo ku Muhima batemerewe gusohoka kugeza isaha ya saa mbiri, cyakora nyuma yo kuganiriza izo nzego z’umutekano bamwe muri bo babemereye kugenda kubera impamvu zo kujyana abana ku ishuri.

Uyu musheikh kandi nawe yatangaje ko yahungabanyijwe n’icyo gikorwa kubera abashinzwe umutekano bari benshi bari ku musigiti wo ku Muhima ku buryo yibajije icyari cyabaye ku musigiti biramushobera

Yagize ati: “Uko nabonye uko operation yakorwaga, banze y’uko buri muntu wese wazakuba yagenda atangatanga amakuru ngo bamenye ikiri kuba, ubwo niba hari ikintu cyari giharicyahungabanya umutekano ni uko byabangamira inzego z’umutekano kugira ngo icyo kintu kimenyekane”

Uwimana Beatrice ni umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima uri mu kiruhuko cy’ukwezi nawe yemeje ko igikorwa cyo kugota umwe mu mudugudu bayobora batari bakizi gusa agahumuriza abaturage ko kuva ari inzego z’umutekano byari mu nyungu z’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Kabera abinyujije mu butumwa bugufi kuri whatsapp yatangarije BTN tv igikorwa barimo ari ibikorwa bisanzwe byo gucunga umutekano n’ibintu byabo ariko ntiyatangaza ibyo Polisi yatwaye birimo ibitabo n’impapuro.

Mu isengesho rya Mugitondo , buri muyislam waje gukorera isengesho yahitaga yamburwa Telefoni igendanwa agahita ajya gukora isengesho ariko nyuma yaho ntibemererwa gusohoka ndetse ntibasubizwa telefoni kugeza mu gihe cya saa mbiri.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *