Iremezo

Umusirikare w’U Rwanda yarasiwe centra Africa

 Umusirikare w’U Rwanda yarasiwe centra Africa

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Centrafrique (Minusma) yishwe arashwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere, ubwo yari acunze umutekano mu birometero bitatu uvuye mu mujyi wa Sam-Ouandja, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Centrafrique.

Itangazo Minusca yashyize hanze, rivuga ko batatu mu bagabye igitero barashwe bakahasiga ubuzima mu gihe umwe muri bo yafashwe.

Tariki 5 Nyakanga nibwo ingabo za Loni zageze mu gace ka Sam-Ouandja zigamije kugarurayo amahoro no mu nkengero zako. Ni nyuma y’uko tariki 4 Nyakanga ako gace kagabweho igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, agira ati “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique.”

Rugwabiza yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.

MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *