Iremezo

Umusoro ku butaka wateje impaka ! Ingabire M Immaculée yatumye abanyamakuru kuri perezida Kagame

 Umusoro ku butaka wateje impaka ! Ingabire M Immaculée yatumye abanyamakuru kuri perezida Kagame

ngabire Marie Immaculée, Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abaturage akaba n’Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane,ishami ry’u Rwanda, yavuze ko Perezida Kagame ari umuntu wumva akababaro k’abaturage ku buryo amwitezeho kugira icyo akora ku kibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa.

Ni mu gihe biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, aribwo Umukuru w’Igihugu aza kugeza ijambo ku baturarwanda uko igihugu gihagaze ndetse akanagirana ikiganiro n’abanyamakuru.

Ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa kiri mu bimaze iminsi bivugwa haba mu itangazamakuru, imiryango itari iya leta ndetse n’abaturage bakunze kumvikana bagaragaza ko ibiciro bishya byashyizweho bihanitse cyane bibabangamiye.

Ubundi umusoro ku mutungo utimukanwa ugengwa n’Itegeko n°75/2018 ryo ku wa 07/09/2018 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage.

Muri rusange Itegeko rishya rigena ko metero kare imwe y’ubutaka izajya isoreshwa hagati y’amafaranga 0 kuri metero kare na 300 Frw kuri metero kare.

Mu kugena ibi bipimo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko hazajya hashingirwa ku cyo ubutaka bwagenewe n’urwego rw’iterambere rw’ako gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *