Iremezo

Umuti uterwa mu rushinge ugiye kwifashishwa mu kwirinda kwandura Virus Itera SIDA

 Umuti uterwa mu rushinge ugiye kwifashishwa mu kwirinda kwandura Virus Itera SIDA

UNAIDS, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya icyorezo cya SIDA, rivuga ko ritewe imbaraga n’ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uri kurinda abagore kuyandura.

UNAIDS, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku kurwanya icyorezo cya SIDA, rivuga ko ritewe imbaraga n’ubushakashatsi bwerekanye ko umuti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA uri kurinda abagore kuyandura.

Uyu muti witwa ’cabotegravir’ uterwa abagore rimwe buri mezi abiri, ni umuti mushya wo kuvura SIDA umaze igihe ukorwaho ubushakashatsi.

Abagore bo muri Afurika yo munsi ya Sahara bawutewe wabarinze kwandura SIDA ku rugero rwa 89% ugereranyije no kunywa buri munsi ibinini birinda kwandura byitwa ’pre-exposure prophylaxis’ (PrEP).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS/WHO rivuga ko uyu muti werekanye ko ukora mu kurinda abagore kwandura SIDA, gusa ko hakiri ibijyanye n’ubuziranenge bwawo bitarasobanuka.

UNAIDS isubiramo amagambo y’umukuru wayo Winnie Byanyima avuga ko “ibi ari ibintu bifite icyo bivuze kinini”.

Agira ati: “UNAIDS imaze igihe kinini isaba ko haboneka ubundi buryo bukwiriye bwo kurinda abagore SIDA, ibi rero ni ikintu kigiye guhindura ibintu.”

Biteganyijwe ko uyu muti nugezwa ku bwinshi ku bagore bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA bishobora kugabanya cyane umubare w’abandura iki cyorezo.

UNAIDS ivuga ko kugerageza uwo muti hamwe na PrEP, uko yombi irinda kwandura SIDA, byakorewe ku bagore 3,200 bari hagati y’imyaka 18 na 45 bo mu cyiciro cy’abafite ibyago byinshi byo kwandura muri Botswana, Kenya, Malawi, Africa y’Epfo, Eswatini, Uganda na Zimbabwe.

Abagore batewe uwo muti wa ’cabotegravir’ bane (4) ni bo banduye, ugereranyije na 34 banduye bafataga buri munsi ibinini bya PrEP.

Ibyago byo kwandura SIDA k’uwatewe ’cabotegravir’ biri inshuro icyenda hasi ugereranyije n’ibinini bya PrEP.

UNAIDS ivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi ari ingenzi mu kurinda SIDA abagore bafite ibyago byinshi byo kuyandura, bakoreshaga ibinini banywa buri munsi, agakingirizo cyangwa kwifata.

Winnie Byanyima asaba ko uyu muti uterwa mu rushinge ukwiye kuba udahenze kandi ukagezwa henshi, kugira ngo abawukeneye bose bawubone.

UNAIDS ivuga ko mu 2019 abantu bashya miliyoni 1.7 banduye SIDA ku isi, muri uwo mwaka abagera ku 690 000 bishwe n’indwara z’ibyuririzi zayo, naho abagera kuri miliyoni 38 babana nayo.

UNAIDS ivuga kandi ko kuva iki cyorezo cyaboneka ku isi – mu myaka ya 1980 – abantu basaga miliyoni 75 bamaze kucyandura, naho abagera kuri miliyoni 32 SIDA yarabishe kuva icyo gihe.

OMS ivuga ko bishobora gufata igihe kirenga umwaka kugira ngo uyu muti uboneke ku bwinshi.

OMS ivuga kandi ko ubwo ubu werekanye ko ukora cyane ku bagore, hazakurikiraho kureba uwafasha n’abagabo bakora imibonano n’abandi bagabo.

Ubushakashatsi ku buziranenge bwawo burateganyijwe, nk’uko OMS ibivuga, ndetse ko ibinini bya PrEP – bikoreshwa kuva mu 2015 – bikomeza kuba uburyo bundi bwizewe bwo kwirinda SIDA.
Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *