Saturday, December 4, 2021

Umuti wa Favipiravir wagaragaje icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye mu Rwanda

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Ibiribwa byongera amasohoro ku bagabo

mpuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe...

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangajje ko umuti wa Favipiravir wagaragaje ko utanga icyizere mu kuvura abarwayi ba COVID-19 barembye.

Uyu muti wagejejwe mu Rwanda muri Mutarama mu rwego rwo gushyigikira izindi ngamba zariho mu kwita ku banduye COVID-19.

U Rwanda rwakiriye doze zigera ku 18.000 z’uyu muti wa Favipiravir, ndetse watangiye gukoreshwa ku barwayi barembye hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko kuva uyu muti waza umaze kugaragaza ibimenyetso byiza mu kuvura abarwaye COVID-19, nkuko The New Times yabitangaje.

Yagize ati “Umuti urakora neza. Turi kuwukoresha ku barembye kandi biri gutanga umusaruro. Nk’urugero, iyo umurwayi afite ibimenyetso nko kubabara umutwe n’umunaniro bahawe uyu muti, uburyo bari bameze byarahindutse baroroherwa.”

Uretse uyu muti, u Rwanda ruri no gushakisha ubundi buryo bwisumbuyeho bwo kuvura abarwayi ba COVID-19. Minisiteri y’ubuzima iherutse gutangaza ko hashobora gutangira gukoreshwa n’undi muti uzwi nka Monoclonal Antibodies mu kuvura COVID-19.

Monoclonal Antibodies ni umuti ukorerwa muri laboratoire wongerera umubiri ubudahangarwa mu guhangana na virusi ziwinjiramo.

Umuti wa Favipiravir ni umuti uca intege virusi binyuze mu kuyibuza kwikuba, aho wica ibyabashaga kuyitunga bikayigora kubaho mu muntu.

Uyu muti wakozwe n’ikigo cyo mu Buyapani cyitwa Fujifilm Holdings Corporation, gifite icyicaro i Tokyo. Wemejwe bwa mbere mu 2014 mu kuvura icyorezo cy’ibicurane byariho icyo gihe ndetse ukoreshwa na nyuma mu bwoko bushya bw’ibyo bicurane. Kuri ubu umuti ukaba warongeye kwemezwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

Ku makuru yatanzwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe amakuru ku by’imiti, umuti wa Favipiravir wakoreshejwe bwa mbere mu kuvura SARS-CoV-2 (COVID-19) muri Wuhan aho icyorezo cyahereye.

Ubwo icyorezo cyarushagaho gukwirakwira mu Burayi, uyu muti watangiye gukoreshwa nk’ubutabazi bwihuse mu Butaliyani, ukaba unakoreshwa mu Buyapani, u Burusiya, Ukraine, Uzbekistan, Moldova na Kazakhstan. ngo Uherutse no kwemezwa muri Arabie Saoudite ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Mu bushakashatsi bwasohotse kuwa 14 Ukuboza 2020, bukozwe n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga amakuru ku miti, bwagaragaje ko Favipiravir na wo ari umuti wizewe wakoreshwa mu gufasha mu buvuzi bwa COVID-19.

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Gicumbi :Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri

  Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agatagenyo iminsi 30 Umupadiri wo muri Paruwasi Gatulika yo mu Murenge wa Cyungo mu Karere ka...

Amagi y’isazi agiye kuba Imari ishyushye ku borozi

Aborozi b’abamtungo magufi nk’Ingurube n’Inkoko bamaze iminsi biyasira bavuga ko ibiryo by’aya matungo bikomeje guhenda, mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kibamara...

abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira bumwe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, guhamya ibyaha abayoboke ba Islam bakurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, rukabahanisha gufungwa burundu no kwamburwa uburenganzira...

Paris: Inyangamugayo yikuye mu iburanisha kubera uburwayi

  Taliki 01ukuboza 2021, urubanza rwa Muyahimana Claude ushinjwa ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 n’ibyaha byibasiye inyoko muntu,rwakomeje ni ku munsi wa 10 w’urubanza...

Nyagatare :Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri

Inkuba yakubise inka 10 z’Umuturage wari uziragiye mu Rwuri ruherereye mu Mudugudu wa Rubira, mu Kagali ka Rutungo Umurenge wa Rwimiyaga mu Karere ka...
- Kwamamaza -