Iremezo

Umutoza wa Zambiya y’abagore akurikiranyweho Gusambanya abakinnyi

Bruce Mwape, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zambia y’abagore akurikiranyweho gusambanya abakinnyi atoza.

Uyu mugabo w’imyaka 36 akaba yararezwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia kimwe n’abandi bayobozi barimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 bashinjwa guhohotera abakobwa bakina umupira w’amaguru.

Iki kirego kikaba cyaramaze kugezwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse ikaba yaramaze gutangira iperereza kuri iki kibazo.

Uyu mutoza akaba yaragiye ashinjwa n’abakinnyi atoza kubasaba kuryamana nabo kugira ngo abakinishe.

Umwe utaratangajwe unwirondoro yabwiye The Guardian ati “Niba [Mwape] ashaka kuryamana n’umuntu, ugomba kuvuga yego. Ni ibisanzwe ko umutoza aryamana n’abakinnyi mu ikipe yacu.”

Aha ngo yanababwiraga ko uzibeshya akabivuga azabihanirwa.

Muri Nzeri 2022, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Zambia rikaba ryaratangije iperereza ku byaha uyu mugabo aregwa.

Andrew Kamanga uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Zambia, ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023 yemeje ko hari ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina bashyikirije FIFA na polisi ya Zambia mu mwaka ushize.

FIFA yirinze kugira byinshi itangaza niba iryo perereza rihari cyangwa ntarihari.

Ibi bibaye mu gihe Mwape wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Zambia muri 2018 yayifashije kubona itike y’igikombe cy’Isi cy’Abagore ku nshuro yayo ya mbere ndetse bakaba bari mu myiteguro yo kwerekeza muri iki gikombe kizabera muri Australia na New Zealand kuva tariki ya 20 Nyakanga – 20 Kanama 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *