Iremezo

umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko ikibazo cya M 23ari icya Congo ubwayo.

 umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko  ikibazo cya M 23ari icya  Congo ubwayo.

Abategetsi ba DR Congo barimo gushinja ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 mu mirwano, umuvugizi wa leta y’u Rwanda yavuze ko kiriya ari ikibazo cya Congo ubwayo.

Kuwa gatatu mu nama y’Ubumwe bwa Africa, Christophe Lutundula Apala Pen’Apala, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo, yavuze yeruye ashinja u Rwanda.

Ubwo imirwano mu duce twa Kibumba no ku kigo cya gisirikare cya Rumangabo yari irimbanyije, Lutundula wari i Malabo muri Equatorial Guinea ahateraniye iyo nama, yagize ati:

“Ubu hashize iminota 10, ndabivuga ntashidikanya, u Rwanda rwateye ikigo cya Rumangabo, aho ni muri DR Congo…Ndabivuga neza, M23 ifashijwe n’u Rwanda yateye ingabo mpuzamahanga za MONUSCO. Ntabwo twakomeza kubiceceka.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa leta y’u Rwanda, kuwa kane yabwiye ikinyamakuru The NewTimes ko u Rwanda rutifuza kwinjizwa mu kibazo cya DR Congo ubwayo.

Iki kinyamakuru gisubiramo Makolo agira ati: “Imirwano hagati ya FARDC na M23 ni ikibazo cy’imbere muri Congo”.

Makolo avuga ko Lutundula akwiye gusobanura impamvu muri iyo mirwano ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR zarashe mu Rwanda. Ibisasu igisirikare cy’u Rwanda cyavuze ko “byakomerekeje benshi”.

Si ubwa mbere DR Congo ishinje u Rwanda gufasha umutwe wa M23, kandi si ubwa mbere u Rwanda rubihakanye.

Kuwa gatatu, umuvugizi wa leta ya DR Congo Patrick Muyaya yavuze ko itsinda rishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare ku mipaka muri aka akarere ryari i Kigali kwereka abategetsi “ibimenyetso bituma DR Congo icyeka ko u Rwanda rurimo gufasha M23”.

Iri tsinda rikora iperereza, nta cyo riratangaza ku byo ryagiye kwerekana mu Rwanda nk’uko Muyaya yabivuze.Hagati aho, ku ruhembe rwa ruguru muri teritwari ya Rutshuru, MONUSCO ivuga ko ikomeje gufatanya n’ingabo za leta kurwanya M23 mu duce twegereye imisozi ya Runyonyi na Tchanzu kuko hari uduce M23 ikigenzura.

source /BBC Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *