Iremezo

Umuyobozi wa Tomtransfers akurikiranyweho ubwambuzi bwa miliyoni 800 Frw

 Umuyobozi wa Tomtransfers akurikiranyweho ubwambuzi bwa miliyoni 800 Frw

Umuyobozi wa Sosiyete imaze imyaka irenga itatu mu bucuruzi burimo ubw’imodoka mu Rwanda, Tomtransfers, Munyaneza Thomas akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bw’amafaranga agera kuri miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni sosiyete yashinzwe na Munyaneza Thomas wari umaze igihe aba mu Burayi. Iri mu bucuruzi burimo ubujyanye no gukodesha no kugurisha imodoka, gukodesha no kugurisha ‘apartments’, ‘supermarkets’ n’ibindi.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko kuva muri Nyakanga uyu mwaka rwakiriye ibirego birenga 90 by’abantu barega Tomtransfers ibyaha bine.

Ibyo byaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, ubuhemu no gutanga sheki itazigamiwe.

RIB yatangaje ko uregwa yakoreshaga amayeri areshya abantu bamuganaga ngo bamwizere.

Yababwiraga ko atumiza imodoka mu mahanga akanazikodesha. Ushaka imodoka yahitagamo ubwoko bw’iyo ashaka gutumiza yarangiza akishyura, umaze kwishyura yamubwiraga ko iyo modoka yanayimukodesha niba abishaka.

Mu gihe uwishyuye ategereje ko imodoka imugeraho, Tomtransfers yashoboraga kuba imuhaye iyo agendamo, yaba ashaka iyo gukodesha nabwo agatangira kumwishyura buri kwezi.

Uwitwa Hitimana Janvier yabwiye IGIHE ko yakoranye na Tomtransfers mu 2021 ubwo yabatumaga imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ariko kugeza ubu ngo ntarayihabwa.

Yagize ati “Nabahaye miliyoni 8 Frw twumvikana ko izindi enye nzazibaha nimara kubona imodoka kuko twari tuyiguze miliyoni 12 Frw. Kuva icyo gihe bampaye imodoka yo kugendamo bakajya bagenda bayisimburanya ariko kugeza ubu sindabona iyanjye.”

Muri iyo mikoranire irimo amayeri bigoye gutahura ko harimo uburiganya, hari abaguze imodoka bazibonye ariko hari n’abishyuye ariko barategereza baraheba ari na ho havuye bimwe mu byaha Munyaneza akurikiranyweho.

RIB isobanura ko Munyaneza akimara kubona amayeri ye atangiye gutahurwa kandi abantu batangiye kumwishyuza ari benshi yahisemo gutoroka. Kuri ubu dosiye y’ibyaha akekwaho iri gutunganywa mu minsi ya vuba ikaba izoherezwa mu Bushinjacyaha.

Itoroka rya Munyaneza ryatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro za Ukwakira 2022 ari na bwo abambuwe na Tomtransfers batabarizwaga

Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Tomtransfers, Ngiruwonsanga Jean Damascène, icyo gihe yavuze ko ibyabaye bigamije guharabika iyi sosiyete.

Ngiruwonsanga yemeje ko mu mikoranire y’iki kigo n’abakiliya bacyo hari ibitaragenze neza ariko barabimenyeshwa ndetse bihabwa umurongo bigomba gukemukiramo.

Yatanze urugero ko hari nk’abatumije imodoka bagasezeranywa kuzishyikirizwa mu mezi atandatu ariko ibiciro byazo hamwe n’iby’ubwikorezi bizamuka cyane batarazishyikirizwa.

Hari n’izo batumije zagera mu Rwanda iyi sosiyete igasanga zidakwiye guhabwa abakiliya igahitamo kuzisubizayo. Izigera ku 100 zasubijwe i Burayi [bacuruza imodoka zakoze] nk’uko Ngiruwonsanga yakomeje abisobanura.

Ati “Ibyo byose abakiliya barabizi kandi twemeranyijwe byinshi; hari abo twasabye ko baduha igihe ngo dukemure ibibazo byabo barabyemera, abatarabyemeye bahitamo gusesa amasezerano twumvikana kubasubiza amafaranga yabo.”

Ku bijyanye n’uko umuyobozi w’iyi sosiyete yacitse, Ngiruwonsanga yavuze ko atari byo kuko afite ibikorwa hanze y’u Rwanda mu bihugu birimo n’ibyo ku mugabane w’u Burayi aho ashobora kubona ibisubizo by’ibibazo sosiyete yashinze ifite.

Umwe mu batumije imodoka akoresheje Tomtransfers utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yabizezaga ko uguze imodoka izamugeraho mu gihe gito rwose.

Kuva mu myaka ibiri ishize RIB ivuga ko yakiriye amadosiye 6.138 ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya naho icyo gutanga sheki zitazigamiye amadosiye ni 3.397.

Ibyo gukoresha inyandiko mpimbano byagaragaye amadosiye ni 2.994 naho icyaha cy’ubuhemu amadosiye ni 8.285.

Ibi byaha bifitanye isano kandi bigenda byiyongera nk’uko RIB ibivuga.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano ntikiri munsi y’imyaka ibiri ariko itarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’imyaka itatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gutanga sheki itazigamiwe gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano byo bihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atari munsi ya miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cy’ubuhemu uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi, ikaba isaba ko babyirinda. Yashishikarije abantu muri rusange ko bajya bagira amakenga mu gihe bagiye gukorana n’abantu batamenyeranye n’igihe hari ababareshya bashaka kubinjiza mu bucuruzi bwabo.

Ikangurira kandi abantu gushora amafaranga mu bintu bizeye bakareke gukururwa n’ibyo berekwa bidahuye n’ukuri.

source/igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *