Iremezo

Umuyobozi w’uruganda ‘African Buffalo Ltd’Gahongayire, yafunzwe na RIB

 Umuyobozi w’uruganda ‘African Buffalo Ltd’Gahongayire, yafunzwe na RIB

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Rwavuzeko ko rwafunze Gahongayire Beatrice, umuyobozi w’uruganda ‘African Buffalo Ltd’ na Niyitegeka Bonaventure umukozi ushinzwe ibikorerwa muri uru ruganda rwenga inzoga , bakurikiranyweho gukora no gushyira ku isoko ibifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Ku rubuga nsakazamakuru rwa RIB yayo yanditse ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibipimo by’inzoga uru ruganda rwakoraga zirimo Moonlight Vodka (izwi ku izina ry’ICYUMA), Master Cane Spirit na Rea Waragi Gin zirengeje igipimo ntarengwa cya ethanol na methanol bityo zigafatwa nk’ikiyobyabwenge.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwavuuzeko ko ibirango by’izo nzoga bidatanga amakuru y’ukuri. Ubu abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *