Iremezo

Umwami wa Jordanie yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 Umwami wa Jordanie yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama ku munsi wa kabiri w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yaherekejwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Umwami Abdullah II yavuze ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali, ari ikimenyetso cy’uburyo iteshagaciro ry’ikiremwamuntu no kwigira ntibindeba kw’amahanga, byashyize mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane kugeza bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Ibyo u Rwanda rwanyuzemo ni isomo kuri twebwe, ritwereka ko tugomba kurwanya iteshagaciro ry’ikiremwamuntu ari naryo rihembera amacakubiri. Amateka mwanyuzemo, ni isomo kuri twese.”

Umwami kandi yashimye imbaraga abanyarwanda bakoresheje bongera kubaka igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside.

Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.

Yatanze urugero rw’intambara imaze iminsi muri Gaza, aho abasaga 30 000 bamaze gupfa biganjemo abagore n’abana.

Umwami Abdullah II yavuze ko Isi ikeneye gufata ingamba, igashaka umuti amazi atararenga inkombe.

Ati “Abana bamaze gupfa ku bwinshi muri Gaza kurusha mu yandi makimbirane yaba yarabayeho ku Isi umwaka ushize. Abagize amahirwe bakarokoka, bapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi., ni igisekuru cy’abana b’impfubyi tugiye kugira.”

“Mu gihe hadashatswe igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri, Isi izakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye kubera kunanirwa gukemura aya makimbirane.”

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuba isomo rikomeye, ry’uko kudatabarira igihe ari ubufatanyacyaha.

Ati “Ibyabereye hano bitwigisha ko kwibuka ari ingenzi. Dukwiriye kubanza kwemera ubugome bwabaye mbere yo gutangira kubaka inzira iganisha ku mahoro.Bitwigisha kandi ko kwigira ntibindeba ntaho bitaniye n’ubufatanyacyaha.”

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yasobanuwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo Jenoside yahagaritswe, u Rwanda rukongera kubakwa hashyizwe imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussen kandi yunamiye anashyira indabyo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali.

source :igihe.com

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *