Iremezo

Umwana akwiriye guhabwa smartphone ku myaka ingahe?

Ku wa 19 Mata 2024, Ikigo cy’Abongereza gishinzwe kugenzura iby’itumanaho, Ofcom, cyamuritse raporo yerekanye ko mu 2023, abana bari hagati y’imyaka itanu na 15 bakoresha smartphone bari bageze kuri 71% muri icyo gihugu.

Abakoresha tablet bari bageze kuri 63%, naho abagera kuri 50% bakoresha mudasobwa n’ibindi bikoresho bijya kuri internet.

Impaka ku myaka ikwiye yo kuba ababyeyi baha abana smartphones zabo zo ziracyari ndende, kuko hirya no hino ku Isi abantu batavuga rumwe kuri iyo ngingo.

Nk’urugero, ababyeyi bamwe hari ubwo bagurira abana babo smartphone kubera kurambirwa guhora babatiza izabo.

Hari n’abandi bazibagurira ngo zibarangaze bityo babashe gukora akazi kabo batabarogoya, abandi bagashaka ko zibafasha kwiga no kwidagadura, hakaba n’abazibagurira ngo babashe gusobanukirwa aho Isi igeze, bajyane n’ibigezweho.

Ku rundi ruhande, hari ababyeyi bumva ko umwana yagombye gutunga smartphone amaze kugira imyaka y’ubukure hagamijwe kumurinda ingaruka z’ikoranabuhanga cyane cyane internet.

Aha na none ikibazo kiba, imyaka y’ubukure ni ingahe?

Nko mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi ugize imyaka 18 ni we uba atakibarwa nk’umwana, ariko hari ibindi bya ngombwa bigenwa n’amategeko usanga umuntu yemererwa guhera ku myaka 16.

Nubwo inyigo zitandukanye zitabashije kugaragaza byimazeyo ingaruka ikoreshwa rya smartphone ryagira ku bana by’umwihariko, abashakashatsi bashimangira ko uko umubyeyi atinda guha umwana smartphone ariko aba arushaho kumurinda ingaruka zayo kuri we.

Ku kirebana n’imyaka ihamye, abashakashatsi ntibayihurizaho ariko bamwe bemeza ko nibura umwana yagombye guhabwa smarphone ye ku myaka 12, mu gihe abandi bavuga 14.

Icyakora bose bemeza ko uko umwana atinda gutunga smartphone ye, bigira akamaro ku buzima bwe.

Impuguke zitandukanye zigaragaza ko smartphone ari ikoranabuhanga rishya abantu batarabasha gusobanukirwa neza ingaruka zaryo z’igihe kirekire.

Ibyo bituma hatangwa impuruza yo kuzirinda abakiri bato, nubwo haba hataramenyekana ingaruka zibagiraho.

Inyigo yakozwe na Joint Research Centre mu bihugu birindwi by’i Burayi,, yerekanye ko ababyeyi bafite uruhare runini mu bijyanye n’uko abana babo bakoresha smartphone, kuko abenshi aribo bareberaho.

Ibyo abana bawe babona ukoresha smartphone kenshi, hari amahirwe menshi y’uko nabo ari byo bazayikoresha igihe bazaba bayifite.

Abashakashatsi bemeza ko ku bana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu, smartphone zishobora kubatera guhangayika cyane kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga kenshi no guha agaciro gakomeya ibyo bazisangaho, ndetse no n’igitutu baba bafite kubera uko bashaka kugaragara cyangwa gufatwa mu bandi bitewe n’imyaka bagezemo.

Icyakora banagaragaza ko ku bana bamwe, cyane nk’abafite ubumuga, smartphone ishobora kuba ahantu bisanzurira, aho babasha kubona ibisubizo by’ibibazo bibaza.

Ubushakashatsi bwamuritswe na Nature Communications mu 2022 bwerekanye ko, ku bangavu n’ingimbi, imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga igira uruhare mu kutanyurwa n’uko umuntu abayeho.

Inzobere zisobanura ko kuganira kenshi no kwisanzuranaho ari byo bizafasha ababyeyi kumenya uko bitwara mu kugena uko abana bakoresha smartphone bitabagizeho ingaruka cyane.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *