Iremezo

Uregwa gutuka umunyamakuru yahakanye icyaha Ariko asaba imbabazi

 Uregwa gutuka umunyamakuru yahakanye icyaha Ariko asaba imbabazi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Werurwe 2022, mu rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, hasubukuwe urubanza nomero RP01155/2021/TBGSBON, umunyamakuru Mutesi Scovia aregamo Iraguha Prudence, icyaha cyo kumutukira mu ruhame.

Ubushinjacyaha bwongeye gusoma ibimenyetso bwashingiyeho burega Iraguha Prudence, bugaragaza amagambo yavugiye ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp muri group abo bombi bahuriyemo kugeza ubu n’abandi rujyanye n’ikiganiro gica kuri televiziyo Flash umunyamakuru ajya akora.

Umushinjacyaha yavuze ko umunyamakuru yababajwe cyane n’ibitutsi Iraguha yamututse nyuma yo kwanga kumutumira mu kiganiro asanzwe akora, undi mu gisa no kumwihimuraho amutuka ibitutsi bitandukanye nk’uko yabisomeye urukiko mu iburanisha.

Ibi ngo yageretseho n’amagambo yo kugaragaza uburakari, aho yagize ati “Iyo mba hafi nari kukujwibura.” “Ugira uwo wisukaho”.

Mu iburanisha riheruka urubanza rwasubitswe kubera ko Iraguha atari yazanye umwunganira mu mategeko, gusa kuri iyi nshuro nabwo ntiyamuzanye ariko yemera ko yumva yihagije kwiburanira.

Uregwa yahakanye ibyo ashinjwa, avuga ko ubushinjacyaha buterekana ibimenyetso bimuhamya icyaha byuzuye.

Abajijwe niba umurega ibyo avuga bitarabayeho, Bwana Iraguha yabwiye urukiko ati “Sinjya guhakana ko scovia adafite ishingiro ry’ibyabaye.”

Aha ni naho Iraguha yiteze igisa n’umutego abwira urukiko ko yandikiye ibaruwa Madam Mutesi Scovia amusaba imbabazi.

Bwana Iraguha yemereye urukiko ko nirumuhamya icyaha azishimira gusaba imbabazi uwo bikekwa ko yagikoreye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri RIB uyu musore Iraguha Prudance yivugiye igitutsi yatutse Mutesi Scovia.

Umushinjacyaha yongera kwibaza “Niba utemera icyaha izo mbabazi asaba ni Nyirarureshwa? Ese ubundi izo mbabazi zashingira kuki?”

Ku kijyanye no kuregera indishyi, Mutesi Scovia yavuze ko hari ibyo amaze gutanga ku rwego rwo kugeza ikirego ku bushinjacyaha bingana n’igarama ry’amafaranga bihumbi icumi,10.000frw n’ibyabigendeyemo, nka esanse nayo y’agaciro k’ibihumbi 10.

Yibukije urukiko n’uregwa ko yanirengagije kwaka indishyi z’agaciro yateshejwe na Iraguha Prudance, kuko atabona agaciro mu mafaranga abiha.

Byagezeho uregwa afatwa n’amarangamutima yenda kurira, asaba urukiko ko bashingira ku mwanzuro yatanze, yongeraho ati “Ndamwubaha, ndasaba imbabazi kuko ntacyo ngambirira kumukorera cyamubabaza!”

Iburanisha ry’uwo munsi ryaofundikiriye aho, Perezida w’urukiko abwira ababurana ko bazongera guhurira mu rukiko tariki ya 25 Werurwe 2022 ku isaha ya Saa munani z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *