Iremezo

I Paris :Uwari umupolisi ukomeye yashinje Biguma kwica uwari Burugumesitiri.

 I Paris :Uwari umupolisi ukomeye yashinje Biguma kwica uwari Burugumesitiri.

umucamanza yamubajije uko azi Biguma avuga ko amuzi nk’umuntu bakoranye ,kandi ngo humvise ko yangaga abatutsi ,ikindi yavuze ni uko  banabanye Kacyiru .

Ubwo umucamanza yasomaga inyandiko hari aho yageze asoma avuga ko Capt Birikunzira wayoboraga Jandarumoli muri Nyanza ariwe wishe Nyagasaza Narcisse  wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo. Ibi uyu mutangabuhamya yahise abihakana  avuga ko uwishe uyu Burugumesitiri ari Hategekimana Philippe ‘Biguma.’

Urubanza rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’, ruri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa. Rugeze ku munsi warwo wa gatanu ari nabwo hatangiye kumvwa ubuhamya bw’abazi ushinjwa cyangwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iminsi ishize humvwaga ubuhamya bw’inzobere Kuri iyinshuru uwatanze ubuhamya ni umugororwa ufungiye Mageragere wanabanye na Biguma .uyu Majoro Habyarabatuma Cyriaque wari umujandarume wakoranye na Hategekimana Philippe ‘’ uyu yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga kuko afungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.Umutangabuhamya Maj Habyarabatuma Cyriaque, yari mu ngabo zatsinzwe, nyuma y’uko FPR ibohoje igihugu ajya muri Polisi y’igihugu ( Jandarumoli icyo gihe) amaramo imyaka icumi (10), kuko mu mwaka w’i 2004 aribwo yatangiye kuburanishwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri Komini Nyakizu bishwe n’abajandarume yari ayoboye.yavuzeko impamvu bamufunze ari uko abishe abantu Muri Nyakizu atabahannye .

Inkuru :Juventine Muragijemariya

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *