Iremezo

Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwongeye gusubikwa, umwavoka we aracyari muri Tanzania

 Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwongeye gusubikwa, umwavoka we aracyari muri Tanzania

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2020 rwongeye gusubika urubanza rwa Paul Rusesabagina, ukekwaho ibyaha birimo iterabwoba kubera imbogamizi zijyanye n’abunganizi barimo Me Gatera Gashabana uri mu rugendo rw’akazi.

Rusesabagina yaburanye ari muri gereza ya Mageragere aho yari mu mwambaro uranga imfungwa n’abagororwa mu Rwanda. Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ku nshuro ya kabiri uru rubanza rusubitswe nyuma y’uko abunganizi ba Rusesabagina Me Nyembo Emelyne na Me David Rugaza barwikuyemo agahabwa abarimo Me Gatera Gashabana n’Umunyamategeko w’Umubiligi Vincent Lurquin.

Rusesabagina ari kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo nyuma y’uko ku wa 23 Ukwakira 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo ry’uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.

Abajijwe niba yiteguye kuburana, Paul Rusesabagina, yavuze ko agifite imbogamizi kuko atarahura n’umwunganizi we.

Yagize ati “Kugeza ubu ngubu sindashobora kubonana n’umwunganizi wanjye. Niyo mpamvu nari nasabye ko mwangirira neza urubanza mukarwimura. Kuva uwo munsi ntabwo turongera kuvugana. Mwakongera mukarwimura kugeza igihe avoka azaba amaze kuboneka.’’

Gatera Gashabana yandikiye urukiko avuga ko ‘afite urubanza akurikirana Arusha [muri Tanzania] bikaba bitashobotse ko agera ku rukiko uyu munsi.’

Umucamanza yavuze ko ibaruwa ya Gashabana ivuga ko yasobanuye ko kugira ngo umuntu afate indege ya RwandAir agomba kuba afite icyangombwa cyerekana ko yipimishije Coronavirus.

Bitewe no kuba muri Tanzania bisaba iminsi itanu yo kubona icyo cyangombwa nyuma yo gupimwa Coronavirus yavuze ko apimwe ashobora kuzabona ibizamini ku wa Gatanu.

Me Gashabana yagaragaje ko bisaba kongeraho indi minsi ibiri yo gupimwa ageze mu Rwanda kugira ngo amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus yubahirizwe.

Nyuma y’izi mbogamizi, Me Gashabana yasabye ko urubanza rwashyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2020 kuko aribwo yashobora kunganira umukiliya we.

Yasobanuye ko azirikana ko urubanza rugomba kuburanishwa mu ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko akaba agifite izo mbogamizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’ubusabe bwa Rusesabagina mu iburanisha ry’ubushize, ku wa 6 Ugushyingo 2020, yari yasabye ko urubanza rusubikwa rugashyirwa uyu munsi.

Bwagaragaje ko itegeko rigena ko urukiko ruburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bitarenze iminsi ibiri. Buti “Ni urubanza rugomba kwihuta.’’

Bwongeyeho ko “Mu nyungu z’ubutabera kuko ari uburenganzira bwa Paul Rusesabagina kuburana yunganiwe, turumva ntacyo bitwaye ko rwasubikwa ariko iyo tariki ikazubahirizwa.’’

Rusesabagina yashimye umwanzuro w’Ubushinjacyaha wo kwemera kwimura urubanza.

Urukiko rwanzuye ko urubanza rwimurwa rugashyirwa ku wa 20 Ugushyingo 2020 saa Tatu za mu gitondo. source igihe.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *