Iremezo

Urubanza rwa Tom Byabagamba uregwa ubujura rwasubitswe bwa gatatu

 Urubanza rwa Tom Byabagamba uregwa ubujura rwasubitswe bwa gatatu

Urubanza rwa Tom Byabagamba uregwa ubujura rwasubitswe bwa gatatu

sharethis sharing button

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwongeye gusubika iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura bwa telefoni ashinjwa ko yakoreye mu Rukiko rw’Ubujurire ku Kimihurura ubwo yari yagiye gusomerwa, rukaba rwasubitswe ku busabe bwe.

Tom Byabagamba yaje mu rukiko arinzwe cyane n’abasirikare, kandi ubu yabonekaga anumvikana mu ijwi nk’ufite intege z’umubiri kurusha ubushize nk’uko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Uyu munsi mu rukiko we n’abunganizi be basabye umwanya wo kwiga kuri dosiye y’iki cyaha ari kuregwa ngo kuko atigeze ayibona yose.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko dosiye yayibonye ku gihe kandi akaba yarabonanye n’abamwunganira inshuro ebyiri.

Byabagamba n’abamwunganira bo bavuze ko icyo babonye ari ikirego kandi muri dosiye hari raporo y’isaka ryakozwe na ’military police’ aho afungiye, raporo batabonye.

Abamwunganira bavuga ko bagomba guhuzwa n’uwo bunganira bakaganira kuri dosiye kugira ngo bayihuze n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bari gushaka gutinza urubanza kuko rumaze gusubikwa inshuro ebyiri.

Byabagamba yavuze ko atari we watinza urubanza kandi ari we ukeneye ubutabera kuko ari na we ufunze.

Umucamanza yategetse ko uregwa ahabwa umwanya, urubanza ruzasubukurwa tariki 22/10/2020.

Mu kwezi kwa kane igisirikare cy’u Rwanda cyamureze ibindi byaha byo “gutanga ruswa no kugerageza gucika gereza”.

Umwaka ushize urukiko rw’ubujurure rwahamije Tom Byabagamba ibyaha bine;

Kwamamaza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho
Gusebya igihugu kandi ari umuyobozi
Guhisha ibintu byari gufasha mu kugenza icyaha gikomeye
Gusuzugura ibendera ry’igihugu
Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire yategetse ko afungwa imyaka 15, no kwamburwa impeta za gisirikare.

Kuva mu 2014, Byabagamba na muramu we Frank Rusagara (jenerali wasezerewe mu ngabo) bafunzwe baregwa biriya byaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *