Iremezo

Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rushobora kuba igisubizo ku batuye Kigali na Bugesera

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, MININFRA, yatashye ku mugaragaro umushinga w’Uruganda rw’Amazi rwa Kanzenze rwuzuye rutwaye miliyoni 63$, akabakaba miliyari 61 Frw; ruje ari igisubizo ku baturage baburaga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.

Uru ruganda ruherereye mu Bugesera rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 40 z’amazi; zirimo izigera ku bihumbi 30 z’azoherezwa muri Kigali n’izigera ku icumi zizahabwa abatuye Bugesera.

Umushinga w’uru ruganda watangiye kubakwa mu mwaka wa 2017, ukaba uje gukemura ibibazo by’amazi muri Kigali no mu nkengero zayo, aho abaturage batuye mu duce twakundaga kubura amazi bo batangiye kuyahabwa tariki 10 Gashyantare 2021.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, mu rugendo yagiriye kuri uru ruganda, yavuze ko rwubatswe mu gufasha Abanya-Kigali kwihaza ku mazi meza.

Yagize ati “Impamvu uru ruganda rwagiyeho, dufatanyije n’abafatanyabikorwa ni ukugira ngo twongere amazi mu Mujyi wa Kigali, ku Banyarwanda benshi. Ugiye kureba, usanga abaturage bamaze kwiyongera cyane muri Kigali bakeneye amazi menshi, uretse ko n’ayari ahari atari ahagije bikwiye.”

Amb. Gatete yongeyeho ko Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ruzakuraho burundu ikibazo cy’amazi mu Karere ka Bugesera kuko ahari ari menshi kuruta ayo abaturage bakenera.

Yagize ati “Aya mazi ugereranyije n’andi yarasanzweho, twari dufite metero kibe 8.500 z’amazi, noneho twongeyeho ibihumbi 10, aya mazi arahagije ubu ngubu ari hejuru yayo bakenera. Turabona yuko nta kibazo kizongera kuba kuko bo ibigega byabo bimaze kuzura, byatangiye gutanga amazi.”

Uru ruganda rwatangiye gutanga amazi ku batuye uduce twa Kanombe, Kicukiro, Remera, Kimironko, Kanombe, Busanza, Ndera no mu cyanya cy’inganda cya Masoro. Biteganyijwe ko azagera n’ahandi mu nkengero z’umujyi, harimo Kamonyi, Nduba, Karuruma n’ahandi.

Abaturage batandukanye batuye mu duce twabanjirijweho mu guhabwa amazi, bavuze ko bishimiye kugobokwa kuko mbere bashoboraga kumara icyumweru, ukwezi, amezi atatu cyangwa n’atandatu batavoma.

Karamaga Antoine utuye mu Kagari ka Nonko ho mu Murenge wa Nyarugunga ahazwi nko ku Gasaraba, yavuze ko yishimye cyane guhabwa amazi.

Ubwo yafunguraga agahita aza yahise yikanga maze agira ati “Eeeh ndabona ahari, reka mbanze ndebe ko atari icyuka. Eeeh uziko ahari menshi!”

Yavuze ko yishimiye kuruhuka kujya kuvoma ijerekani imwe bayigura kuri 200 cyangwa 300 Frw.

Yagize ati “Kuva mu 2017 amazi yatangiye kubura, amaze kubura ni bwo abavomyi baje, ijerekani yaguraga 200, 300 Frw n’uko twagiye tubura amazi. Nibwo Wasac yaje gukora iperereza […] amazi tubona aragarutse, aya mazi tuyabonye ejo bundi, sinari nziko anahari.”

Habumugisha Abinadabu utuye mu Kagari ka Bibare ho mu Murenge wa Kimironko we avuga ko mbere amazi yari imbonekarimwe ubu bayabona buri munsi.

Yagize ati “Mbere yazaga rimwe mu cyumweru, amazi yabura tukagura ikamyo ibihumbi 35 Frw, ariko ubu nta kibazo dufite cy’amazi.”

Kugeza ubu uruganda rwa Kanzenze rumaze gutanga meterokibe ibihumbi 5000, bikaba biteganyijwe ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe amazi yose ateganyijwe gutangwa azaba yageze ku baturage.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) ibara ko umuturage umwe akoresha amajerekani ane, ni ukuvuga litiro 80 ku munsi.

Amazi yose Umujyi wa Kigali ukenera angana na meterokibe ibihumbi 143 ku munsi, mu gihe atangwa ari meterokibe ibihumbi 90, hakaba hagiye kwiyongeraho na meterokibe ibihumbi 30 zivuye mu ruganda rwa Kanzenze. Ni ukuvuga ko hasigaye meterokibe ibihumbi 23 gusa kugira ngo umuturage wa Kigali wese abashe kubona amazi igihe cyose.

U Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage wese aza afite amazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *