Iremezo

Urutonde rw’Abakinnyi 10 bakomeye bafite abagore babaruta

Abakunda gusoma Larousse Français, ndavuga inkoranyamagambo y’Igifaransa, ndakeka bazi n’uyu mugani “Si la personne est agée, son coeur ne l’est pas” bisobanura ko kuba umuntu ashaje, bitavuze ko n’umutima we ari uko, mu yandi magambo bivuga ko na we burya ashoboye
Ese ko Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa kuri ubu, yashatse Brigitte Macron, umugore umurusha imyaka isaga 25, naho Abhishek Bachchan agashaka Aishwarya Rai Bachchan umurusha imyaka isaga 3? Age is just a number, imyaka ni imibare gusa koko, kuko ntacyo ivuze ku bakundana, kandi burya ngo akungo gakuze niko karyoshya imboga.

Uyu munsi Reka Tugaruke ku bakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bafite abagore cyangwa abakunzi babarusha imyaka n’amwe mu mateka yabo duhereye ku mwanya wa 10:

10) David Beckham na Victoria Beckham (Umwaka n’iminsi 15)

David Robert Joseph Beckham, wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu makipe akomeye nka Manchester United, Real Madrid, LA Galaxy, AC Milan na Paris Saint Germain, ni we Mwongereza wa mbere watwaye nibura igikombe 1 cya shampiyona mu bihugu 4 bitandukanye: Ubwongereza, Espagne, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubufaransa.
David Beckham, wakinaga hagati mu kibuga (midfielder), ubu ni perezida w’ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Uyu David Beckham yavukiye mu gace ka Leytonstone ho muri London, umurwa mukuru w’Ubwongereza, byari ku ya 2 Gicurasi 1975 akaba afite imyaka 45 mu gihe umugore we Victoria Adams Beckham, Umuhanzikazi w’Umwongereza bashakanye mu 1999, afite imyaka 46 dore ko yavutse ku ya 17 Mata 1974. Aha birumvikana ko Victoria Beckham arusha umugabo we David Beckham Umwaka 1 n’iminsi 15, gusa bakaba bafitanye abana 4 kugeza ubu.

9) Mauro Zarate na Nathalie Weber (1year, 2months and 21days)

Mauro Matias Zarate ni Umunya Argentine wanyuze mu makipe akomeye nka Birmingham City, Lazio, Inter de Milan, West Ham United, Queens Park Rangers, Fiorentina na Watford, ubu akaba akinira Boca Juniors.
Mauro Zarate, ukina imbere (forward), cyangwa agakina hagati mu kibuga asatira (attacking midfielder), ni we watsinze igitego cyatumye Argentine itwara igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 (FIFA U20 World Cup) muri 2007.
Uyu Mauro Zarate yavukiye mu mujyi wa Haedo ho muri Argentine, byari ku ya 13 Werurwe 1987 akaba afite imyaka 33 nyamara umufasha we Natalie Weber, bafitanye abana 2 kuru ubu, we afite imyaka 34 kuko yavutse ku ya 28 Ukuboza 1985. Birumvikana ko uyu mugore w’ikizungerezi, Natalie Weber, arusha umugabo we Mauro Zarate Umwaka 1, amezi 2 n’iminsi 21.

8) Anthony Martial na Mélanie Da Cruz (4years, 7months and 7days)

7) David De Gea na Edurne Garcia (4years, 10 months and 16 days)

David De Gea Quintana ni Umunyezamu (goalkeeper) w’Umunya Espagne wakuriye mu ikipe ya Atletico Madrid, ubu akaba akinira Manchester United. Uyu David De Gea ni we watwaye igihembo cy’umunyezamu mwiza muri shampiyona y’Ubwongereza muri 2017-2018 (2017-2018 Premier League Golden Glove).
David De Gea kandi amaze gutwara igihembo cy’Umukinnyi mwiza wa Manchester United cyitwa Sir Matt Busby Player of the Year inshuro 4, aha inshuro 3 muri zo yagitwaye yikurikiranya 2013-2014, 2014-2015 na 2015-2016, aba umukinnyi wa mbere ubigezeho.
David De Gea yavukiye i Madrid ho mu murwa mukuru wa Espagne, byari ku ya 7 Ugushyingo 1990 akaba afite imyaka 29 mu gihe umukunzi we Edurne Garcia Almagro, Umunya Espagne kazi uririmba akanakina filime, we afite imyaka 34 kuko yavutse ku ya 22 Ukuboza 1985. Birumvikana ko Edurne Garcia arusha David De Gea imyaka 4, amezi 10 n’iminsi 16.

6) Mauro Icardi na Wanda Nara (6years, 2months and 9days)

Mauro Emanuel Icardi ni Umwataka (striker) w’Umunya Argentine wanyuze mu makipe akomeye nka Sampdoria na Inter de Milan, ubu akaba akinira Paris Saint Germain. Mauro Icardi ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’Ubutaliyani muri 2017-2018 (2017-2018 Serie A Footballer of the Year). Mauro Icardi yavukiye mu mujyi wa Rosario ho muri Argentine, byari ku itariki 19 Gashyantare 1993 akaba afite imyaka 27 kuri ubu, nyamara umufasha we, Wanda Nara, afite imyaka 33 dore ko yabonye izuba ku ya 10 Ukuboza 1986. Aha bihita byumvikana ko Wanda Nara, watandukanye n’umugabo we Maxi Lopez, yikundira Mauro Icardi arusha imyaka 6, amezi 2 n’iminsi 9 yose. Mauro Icardi na Wanda Nara bakaba bamaze kubyarana abana 2 kugeza ubu.

5) Sergio Ramos na Pilar Rubio (8 years and 13days)

Sergio Ramos Garcia ni Umunya Espagne wakuriye muri FC Seville aza no kuyikinira mu ikipe nkuru, gusa kuva muri 2005 akinira Real Madrid. Sergio Ramos, ukina nka Myugariro (Center back), ni we watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi cy’ama Club muri 2014 (2014 FIFA Club World Cup Top Scorer). Uyu Sergio Ramos yavukiye mu gace ka Camas ko muri Espagne akaba afite imyaka 34 y’amavuko cyane ko yabonye izuba ku itariki ya 30 Werurwe 1986 nyamara Umutambukanyi we, Pilar Rubio Fernandez Umunyamakurukazi w’Umunya Espagne, we afite imyaka 42 kuko yavutse ku ya 17 Werurwe 1978. Aha birumvikana ko Sergio Ramos arushwa n’umugore we Pilar Rubio, bafitanye abana 4 kuri ubu, imyaka 8 n’iminsi 13.

4) Gerard Pique na Shakira (10years)

Gerard Pique Bernabeu na we ni Umunya Espagne akaba yarakuriye muri FC Barcelone, aza kuyivamo ajya muri Manchester United, iyi yaje kumutizaho gato muri Real Zaragoza, nyuma aza gusubira muri FC Barcelone akinira kuva muri 2008. Gerard Pique ni we watwaye igihembo cya Myugariro mwiza muri shampiyona ya Espagne muri 2009-2010 (2009-2010 La Liga Best Defender). Uyu Gerard Pique yavukiye mu mujyi wa Barcelone ho muri Espagne, byari ku ya 2 Gashyantare 1987 akaba afite imyaka 33 nyamara umufasha we Shakira Isabel Mebarak Ripoli, uzwi cyane nka Shakira, Umuhanzikazi akaba n’Umubyinnyi w’Icyamamare w’Umunya Colombia, we afite imyaka 43 dore ko yabonye izuba ku ya 2 Gashyantare 1977. Kuko bombi bavutse ku ya 2 Gashyantare ariko mu myaka itandukanye birumvikana ko Shakira arusha umugabo we Gerard Pique imyaka 10 yuzuye, iyi tariki bahuje ubanza hari icyo yongereye ku rukundo rwabo cyane ko bamaze imyaka irenga 10 bakundana, bakaba bamaze kubyarana abana 2 kuri ubu.

3) Zlatan Ibrahimovic na Helena Seger (11years, 1month and 9days)

Zlatan Ibrahimovic ni Umunya Swède ukina nk’Umwataka (Striker) mu ikipe ya AC Milan, gusa yanyuze mu yandi makipe nka Malmo, Ajax, Juventus, Inter de Milan, FC Barcelone, Paris Saint Germain, Manchester United na LA Galaxy. Uyu Zlatan Ibrahimovic, muri 2016, ni we watwaye igihembo cy’Umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa 12 muri shampiyona y’Ubwongereza (December 2016 Premier League Player of the month award). Zlatan Ibrahimovic yavukiye mu mujyi wa Malmo ho muri Swede, byari ku ya 3 Ukwakira 1981 akaba afite imyaka 38 mu gihe umugore we, Helena Noell Seger, Umunya Swede kazi wahoze ari Umunyamideli akaba n’umukinnyi w’amafilime, we afite imyaka 50 kuri ubu kuko yavutse ku ya 25 Kanama 1970, birumvikana neza ko Zlatan Ibrahimovic arushwa n’umufasha we, Helena Seger imyaka 11, ukwezi kumwe n’iminsi 9 gusa bakaba bafitanye abana 2 kuri ubu.

2) Cesc Fabregas na Daniella Semaan (11years, 10 months and 29 days)

Francesc “Cesc” Fabregas Soler ni Umunya Espagne ukina hagati mu kibuga (midfielder) mu ikipe ya AS Monaco, gusa yanyuze mu yandi makipe akomeye nka Arsenal FC, FC Barcelone na Chelsea FC. Cesc Fabregas ni we watwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Arsenal FC muri 2006-2007 na 2007-2008 (2006-2007 and 2007-2008 Arsenal Player of the Season). Cesc Fabregas yavukiye mu gace ka Arenys de Mar ko muri Espagne, byari ku itariki 4 Gicurasi 1987 akaba afite imyaka 33 naho umugore we Daniella Semaan, Umunya Liban kazi w’Umunyamideli, afite imyaka 45 dore ko yabonye izuba ku ya 4 Kamena 1975. Aha na ho birumvikana ko uyu Daniella Semaan arusha umugabo we Cesc Fabregas imyaka 11, amezi 10 n’iminsi 29 yose, aba bakoze ubukwe muri 2018 bamaze kubyarana abana 3 kugeza ubu.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *