Iremezo

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangajeko rwafunze uwiyita umunyapolitiki Rashid

 Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangajeko rwafunze uwiyita umunyapolitiki Rashid

Ubutumwa RIB yanditse buragira buti “Uyu munsi, RIB

Ubutumwa RIB yanditse buragira buti “Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”

Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda.

Ni ibyaha yagiye akora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje hanatuganywa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riha buri munyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubyitwaza ngo abibe amacakubiri mu banyarwanda cyangwa akora ibindi byaha bihanwa n’amategeko.”

Gufungwa kwa Rashid kuje nyuma yuko yari yahawe ubutumire  kuri uyu wa 25 Ukwakira 2021 saa kumi n’iminota 50, nk’uko bigaragazwa n’urupapuro rw’ihamagara nimero ya mbere.

Rashid amaze iminsi atanze ikiganiro kuri YouTube asaba ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi byakurwaho.

Ni ikiganiro cyahagurukije amarangamutima n’uburakari kuri benshi, batangira gusaba ko yakurikiranwa n’inzego zibishinzwe mu maguru mashya.

Ni ikiganiro cyagaragayemo abantu benshi basaba ko Rashid atabwa muri yombi, inkundura yasabwe n’uwitwa Mbabazi.

Web Master

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *