Tuesday, January 25, 2022

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- CLADHO

INKURU ZIKUNZWE

Ikigo NESA kirihanganisha abakosoye kibizeza guhembwa vuba

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) arizeza abarimu bakosoye ibizamini bya Leta ko amafaranga bakoreye azaba yabagezeho mu cyumweru kimwe...

Huye: Umugabo atyaza umuhoro akawuraza ku musego, “ngo abwira umugore ko uzakora akantu”

Umugore utuye mu Mudugudu wa Kabakobwa, Akagari ka Musebeya mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye avuga ko ahohoterwa n’umugabo bikaniyongeraho kumubwira amagambo...

Nyarugenge: Umusore wateye akabariro rubanda rugahurura yavuze icyari kibyihishe inyuma

Mu minsi ishize havuzwe inkuru y’umusore wo mu Mujyi wa Kigali wahururiwe na rubanda kubera urusaku rwumvikanaga ari gutera akabarariro, yavuze icyari kibyihishe inyuma. Inkuru...

Hon. Frank Habineza asabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo

Intumwa ya rubanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Hon. Frank Habineza, mu...

Umuyobozi ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Cladho   Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gutandukanya serivisi umuntu asanzwe yemerewe n’inkingo za COVID-19, akavuga ko nta muntu ukwiye kuzimwa kuko atikingije.

Kuva gahunda yo gutanga inkingo za COVID-19 yatangira, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kwikingiza ari ubushake bw’umuntu gusa ubu hari serivisi nyinshi umuntu adashobora guhabwa atikingije.

Imiryango itari iya Leta Iharanira Uburenganzira bwa muntu ivuga ko nta muntu wari ukwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe ngo ni uko atikingije COVID-19.

Umuhuzabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka yagize avuga ko nubwo uburenganzira bwo kubaho ari bwo bw’ibanze ariko ko kwikingiza COVID-19 bitari bikwiye kuba itegeko.

Ati “Twabonye hari abatangiye kwirukanwa mu kazi kubera ko batikingije, urumva ko abo bantu barimo barabangamirwa.”

Evariste Murwanashyaka avuga ko gahunda yo gukingirwa idakwiye guhuzwa n’izindi serivisi umuntu asanzwe yemerewe.

Ati “Niba umuntu asanzwe yemerewe kujya kwivuza, yemerewe kujya mu ishuri akaba atajya mu ishuri atarikingije kandi atarabyumva […] ntabwo abantu bakabaye bafatirwa kuri serivisi.”

Avuga ko ibi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko hari uburenganzira bwe buba bwahonyowe.

Ati “Niba ari umuntu urwaye ugiye kwa muganga bagasanga atarikingije ubwo ntashobora kubura ubuzima kubera ko atarikingiza? Ibiri gukorwa ntabwo ari bibi ariko bikorwe nta muntu bihutaje.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, Dr Mpunga Tharcisse avuga ko kwikingiza ari ubushake ariko ko utikingije atangomba kubangamira uwabikoze.

Ati “Ariko nanone iyo uhisemo kutikingiza nanone hari undi muntu ushobora kubangamira igihe waba urwaye ukaba wamwanduza ni ukuvuga ko niba ukeneye kujya aho abandi bahurira ari benshi bikingije biragusaba ko nawe wikingiza ariko niba utikingije kuki ujya kubanduza.”

Dr Mpunga Tharcisse avuga ko abakomeje kwanga kwikingiza bakwiye kurebera urugero ku babikoze kuko inkingo ntacyo zabatwaye ahubwo ko zibafasha kutazahazwa na COVID-19.

Source :RADIOTV10

- Advertisement -

INKURU ZEREKERANYE N' IYI

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Kwamamaza -

AMAKURU AGEZWEHO

Mu mapine y’indege ivuye muri South Africa igeze i Amsterdam bahasanze umuntu akiri muzima

Polisi mu Buholandi ivuga ko yasanze umuntu muzima mu gice cy'amapine y'indege yari imaze kugwa ku kibuga cy'indege cya Schiphol i Amsterdam ivuye muri...

Ubukene bw’abakozi: Ubudage burashaka kujya buha akazi abakozi 400,000 bo mu mahanga

Leta nshya y'Ubudage irashaka kujya iha akazi abakozi babishoboye 400,000 buri mwaka bavuye mu bindi bihugu kugira ngo ihangane n'icyuho mu mibare y'abatuye igihugu...

Iburasirazuba abarenga ijana bafashwe bashaka Gahunga kubera kwanga kwikingiza COVID-19

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel yatangaje ko hari abantu 115 bo muri iyi Ntara bafashwe bari mu mugambi wo guhunga kubera kwanga...

Utikingije COVID-19 ntakwiye kwimwa serivisi asanzwe yemerewe- CLADHO

Umuyobozi ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Cladho   Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Evariste Murwanashyaka avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiye gutandukanya serivisi umuntu...

Rwamagana: Yandikiye mwarimu amusaba kumugurira inkweto undi amuha mu zo asanganywe

Mu ibaruwa yandikishije ikaramu n’intoki, umunyeshuri wiga mu ishuri ryisumbuye riherereye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yasabye ubufasha umwarimu we bwo...
- Kwamamaza -