Iremezo

Yicishije umukobwa wari waranze ko baryamana: Andi mabi ya Padiri Munyeshyaka Wenceslas

nyeshyaka wahoze ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Gatolika ya Sainte Famille yafatanyije n’abandi bayobozi batandukanye barimo Renzaho Tharcisse wari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukundutiye Angeline wari Umugenzuzi w’amashuri muri Nyarugenge ndetse na Nyirabagenzi Odette wari konseye wa Komine Rugenge n’abandi.

Aba bahagarariye ubwicanyi bwaguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 10 bari barahungiye kuri Paruwasi Sainte Famille no mu bindi bigo by’abihaye Imana ku matariki atandukanye.

Mbarushimana Jean Baptiste uyobora Ibuka muri Muhima, yavuze ko tariki ya 22 Mata mu 1994 mu gitondo mu bigo byegereye Sainte Famille Interahamwe zari zaturutse ahitwa ku Kimicanga zafashijwe n’abo bayobozi ku isonga Munyeshyaka zirara mu Batutsi bari bahungiye mu kigo cy’apabadiri bera cyitwaga CELA bicamo abagera kuri 87. Mu masaha ya nyuma ya saa sita zaragarutse abari bahungiye muri Centre National de Pastorale Saint Paul zihica abagera kuri 72.

Rutayisire Masengo warokokeye hafi ya Sainte Famille yavuze ko Mukandutiye na Nyirabagenzi bakoze ibiteye isoni biyambura ubumuntu n’ububyeyi.

Ati “Aya mazina [harimo Mukandutiye na Angeline], iyo tuyavuga twebwe n’abandi barokokeye aha iyo bayumvaga imitima yabavagamo.”

Akomoza kuri Munyeshyaka yagize ati “Padiri Munyeshyaka yari umuntu ukunda igitsinagore n’abashakaga kuza hano yashakaga kubasambanya. Hari abo yasambanyije ntashaka kuvuga. Hari nk’umwana witwaga Hyacinth twahimbaga miss yari yaringinze inshuro nyinshi ngo baryamane aramwangira. Ku itariki 17 Kamena 1994 [wa mwana] yaraje abwira nyina ati uyu munsi padiri yantanze ndapfa. Mama we aramubwira ati mwana wanjye aho kugira ngo upfe genda agukoreshe ibyo ashaka”.

Yakomeje avuga ko uwo mwana n’ubundi Munyeshyaka atamugiriye impuhwe kuko bamurasiye mu maso ya nyina na we nyuma aza kwicwa n’agahinda.

Ati “Munyeshyaka yaramubwiye ngo nakwifuje kera uyu munsi singushaka. Ni uko ahindukiye ava kwa padiri bahita bamurasa ku zuru yikubita hasi mama we areba, ni uko aramufata amushyira ku bibero bye ahita apfa.”

Uwo mubyeyi yahise abwira Renzaho Tharcisse ati “nyica nanjye wishe abana banjye wica umugabo wanjye none n’aka nari nsigaranye urakishe. Renzaho aramubwira ngo wowe uzicwa n’agahinda. Uwo mubyeyi yagiye muri Canada agwayo kubera agahinda”.

Masengo yavuze ko Munyeshyaka n’ubundi aho aba mu Bufaransa yaje kwirukanwa mu gipadiri kubera abagore. Gusa ko nk’abarokotse bifuza ko yazanwa mu Rwanda akaryozwa ibyo yakoze byose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko Abihayimana bagize ubugwari bukomeye bwo kwicisha abari babahungiyeho babizeyeho amakiriro.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana kuko hari umwana muto iherutso kugaragaraho.

Ati “Hari umwana w’imyaka 13 wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza wagaragayeho inyandiko yemera ko yayanditse. Turi mu cyumweru cyo kwibuka muri Nyamirambo mu kigo [uwo mwana] yanditse ko kwica Umututsi byonyine bidahagije ahubwo bazanakora indi Jenoside bakica n’Abatwa. Twarabibonye biradutangaza ukuntu umwana w’imyaka 13 ashobora kuvuga ayo magambo cyangwa aho yayakura. Byanze bikunze bifitanye isano n’ababyeyi be”.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu, Urujeni Martine yavuze ko nubwo abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside batsinzwe urugamba rw’intwaro n’amasasu ariko bafite urundi rugamba bakoresha babiba urwango, asaba urubyiruko kutabajenjekera.

AHORUPA Patrick

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *